
Ntukabure aka gakoresho iwawe. Kuko umubu wirirwa wiyenza uduhira, ntuzabona aho uca.
Niba ugafite iwawe dore uko wabigenza:
- Pfundura neza agakarito.
- Banza uzamure akuma gacomekwa,
- Kurikizaho agacupa karimo umuti wirukana imibu.
- Wupfundure neza mu mpagarike Kandi witonze.
- Reba neza mu ndiba y'aka Kuma, ahagaragara akobo kinjiramo wa muti.
- Comekamo wa muti ukaraga nk'uko ubibona ku mashusho. Ufunge buhoro.
- Ubisoje, comeka neza muri Prise, agatara karahita kaka hejuru. Akuka k'umuti gatangire kwirukana imibu gahoro gahoro.
IBYO KWITONDERA:
- Uyu muti ucomekwa nibura iminota 15-30 mbere, cyane cyane bugiye kwira kuko imibu nibwo iba ihirahira yinjira mu nzu.
- Ni ihame gufunga amadirishya n'imiryango butarira, mu gihe mucometse aka kuma. Bituma imibu itinjira mu nzu igahunga cg igapfa.
- Kirazira kugacomeka hafi yawe, kagomba kuba kari kure y'aho uryama cg wicaye.
Ibindi wamenya twanzura
Abantu benshi ntibakunda gusoma neza amabwiriza, ajyanye no gukoresha ibintu runaka. Nyamara ni byiza kandi ni ingenzi guhora twiyibutsa uko ikintu cyose gikoreshwa, tukanabitoza abana bacu. Birinda igihombo cy'amafaranga, guta igihe, ndetse n'izindi ngaruka. Aka kuma kaboneka muri RIVER TRADING gakora neza, gashyushya umuti, ku buryo ugenda uyengayenga mu mwuka bigatuma aho gacometse imibu itahegera, kandi ikabura amahoro, ikazungera, itahunga ikahaburira ubuzima.
Nk'uko twabagiriye Inama hejuru, ni byiza gucomeka Akuma kirukana imibu ka RIVER® (Mosquito electric repelling device) nibura iminota cumi n'itanu kugeza kuri mirongo itatu (15-30min) mbere yo kwinjira mu buryamo.
Video ikurikira irakwereka uko bikorwa:
kanda aha urebe uko bakoresha River Tile Cleaner
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD