👷🏽‍♂️METERO BUSHUMI YA RIVER🧰🏗️

Metero bushumi ya RIVER®

Urashaka kumenya uburebure nyabwo bw'ubutaka bwawe, cyangwa ahandi hantu? Ukeneye se gufata ingero zitandukanye z'ahantu? Koresha Meterobushumi ya RIVER yizewe ku rugero ruri hejuru. Ikoze mu bikoresho byiza birimo n'ubudodo bukomeye (fiberglass) butuma itangirika ubusa.

Mu bihe bitandukanye,

abantu bakenera kumenya ingero z'ubutaka, inyubako ndende, inzu zisanzwe n'ibindi; tutibagiwe imirima, ibibanza ndetse n'imigende. Nta kindi gikoresho rero cyizewe mu gupima umuntu yakoresha atabanje kwitabaza Metero Bushumi ya River. Impamvu nta yindi ni uko ziboneka mu burebure butanduanye bitewe n'ubwo umuntu yifuza gupima. Hari Metero Bushumi ubwoko butatu: Ipima Metero 100, Metero 50 na Metero 30. Birumvikana ko ibiciro bitandukanye bitewe n'indeshyo ya buri imwe imwe. Ariko nk'ibisanzwe muri RIVER TRADING LTD ibiciro biba biri hasi cyane ugereranije n'ahandi. Akarusho k'izi metero kandi ni uko zikomeye, zihinika mu buryo bwiza kubera ibikoresho zikozemo.

Impamvu n'akamaro ko gukoresha Metero Bushumi ya River

Gupima ahantu harehare:
Iyi metero yagenewe gupima ahantu harengeje byibuze metero 25 kuzamura. Mbese aho kari ka metero ka gifundi katagera.

Korohera igihe ipimishwa:
Iyi metero bushumi ya RIVER ikoze mu bikoresho byiza, bituma idakweduka, idasaza vuba, ibipimo itanze bihora byizewe, kuko mu ruvange rw'ubudodo buyikoze harimo na Fiberglass mu ndimi z'amahanga twavuga ko ari ubudodo bwa pulasitiki buvangavanze n'uturahuri duto tutagaragara n'amaso bituma nyine umushumi wayo uba ufobagana ariko kandi ntube wacika cyangwa ngo ukweduke.

Gukoreshwa ahantu hatandukanye:
Iyi metero yakoreshwa ahantu hatandukanye kandi nta kibazo, nk'urugero: Ibizu binini kandi birebire, mu bwubatsi cyane cyane ibibanza, hanze mu mirima n'imigende, tutibagiwe no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Kutavuna uyikoresha:
Iyi metero bushumi itwarika neza kandi ntiremereye, ikindi kuyirambura uyipimisha isohoka neza nta nkomyi. Nyuma yo kuyikoresha nabwo izingika ndeza kugeza yinjiye mu gikonoshwa cyayo, kandi ikagira uko ifungika byoroshye.

Ikoreshwa he?

  • Mu bwubatsi
  • Mu buhinzi
  • Mu busitani
  • Abatera amashyamba
  • Mu bucukuzi bw'amavuye y'agaciro
  • n'ahandi harehare hose

Inkuru ya Clement Mukimbili
RIVER TRANDING LTD