🌟Umutego w'impumuro mbi - Gully Trap / Sifo.🌟

GULLY TRAP / SIFO

Iki gikoresho abafundi bakunze kwita sifo (Siphon cg caniveau) mu rurimi rw'igifaransa cg mu cyongereza (Gully trap) cyagenewe guhagarika impumuro mbi yaturuka ku munuko uba aho imyanda ihurira.
Kenshi murabizi ko mu bwiherero, mu gikoni ndetse no mu bwogero haturuka amazi yakoreshejwe. Bityo rero aho ajya akirunda, birumvikana ko agira impumuro itari nziza, iterwa nyine n'imyanda.

Mu bwubatsi bwa kinyamwuga rero, iki gikoresho ni ingenzi kuko kirinda ko uwo mwuka ushobora kugaruka inyuma ukaba wanukira mu nzu.

Koko ukeneye Sifo/Gully trap? Umutego w'impumuro mbi?

Nibyo rwose, kuko icya mbere nk'uko twabivuze haruguru, urwanya impumuro mbi. Kandi aho abantu baba ntibihanganira impumuro mbi. Si ibyo gusa buriya n'ubukoko butandukanye urabuzitira ntibuzamuke bunyuze mu matiyo y'amazi y'imyanda ngo bugaruke mu mazu. Urugero nk'ibinyenzi, udusimba dukururuka nk'iminyorogoto n'inyo.

Mbese umutego w'impumuro mbi wubakwa he? 

Abubatsi b'umwuga ubundi barabizi ariko reka tubigarukeho. Sifo / Gully trap cg umutego w'impumuro mbi, wubatwa hanze y'inyubako, ariko cyane cyane ku matiyo asohora imyanda mu nzu, ahegereye, igikoni, ubwogero cg ubwiherero. Bityo rero hagati y'inzu n'aho amazi mabi ajyanwa ikaba ibaye urukingo rw'iyo mpumuro kuba itagaruka inyuma mu nzu.

Amoko ya Sifo ni angahe?

Bitewe n'uko iyi mitego ikoze amoko yayo ni menshi, ariko aha twibanze kuyo dukunze gukoresha ino, twavuga ko ari amoko abiri: Imitego ikoze nk'inyuguti ya P cg S n'indi ikoze nk'icupa. Yose ikora kimwe ariko ikagira itandukaniro gusa mu buryo bwo kuyisukura igihe yazibye cg ifite imyanda. Imyiza abantu bakunze gukoresha ni ikoze mu ishusho ry'icupa kuko yoroha kuyisukura. Naho isa nk'inyuguti ya P yo isaba ubundi buhanga bugirwa n'abafundi b'umwuga.

Imitego ikoze nka P CG S ( P trap gullies)
Iyi mitego iba yibumbye nk'inyuguti ya P, iba ari minini ku kigero cya 110mm z'ububyibuhe, igacomekwa ku matiyo asohora imyanda. Imbere igira akantu karekura amazi y'imyanda agashoka mu mwobo, ahagenewe gufata impumuro mbi, agakomeza yimena mu tiyo iyakomezanya mu byobo byo hanze. Ikibazo cyazo ni uko igihe zizibye bigora kuzihambura no gukuramo imyanda, bigakenera umufundi w'umwuga.

Bumwe mu bwoko bwa SIFO / Types of GULLY TRAP

Imitego ikoze nk'icupa (Bottle trap gullies)
Iyi mitego nayo ikora kimwe neza n'iyo tuvuze haruguru. Gusa yo ifite igice gikoze nk'icupa kibika amazi kandi kigahagarika impumuro mbi, ndetse no kuyisukura bikoroha cyane, kuko hejuru igira umupfundikizo ukurwaho byoroshye, n'ibiyikoze imbere bigakurwamo imyanda mu buryo buri wese yabyikorera. Iyi niyo abantu bakunze kubakisha.

Umwanzuro
Bakiriya beza, RIVER TRADING LTD iteka itekereza ubuzima bwiza bw'abantu n'ibyabo, uyu mutego w'impumuro mbi, ntawarondora ibyiza byawo gusa, ariko tugarutse no ku buzima nta muntu wihanganira impumuro mbi iyo ari yose. Kuko iteza akavuyo mu nda, mu mitekerereze no guhumeka nabi. Ikindi impumuro mbi buriya iba ifite n'imyuka yakwangiza ubuzima.

Dutere imbere dushishoza mu byo dukoresha mu buzima.

Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD