
Ubusanzwe mu Kinyarwanda izina Robinet ni iritirano ryo mu gifaransa (Robinet), ariko umuntu avuze ko ari igifunga cy'amazi ntabwo yaba yibeshye, wenda nawe usoma iyi nkuru wagira icyo utwunganiraho. Ariko rero iyi Robine ya RIVER® Ifite umwihariko ko ikoze mu ruvange rw'ibyuma bituma itagwa ingese. Ibyo byuma bikaba bikomoka mu mabuye y'agaciro y'umuringa (Copper) na Zinc tutaboneye ikinyarwana.
Ibi rero bituma iyi Robine ikomera mu kuramba, mu kwizerwa mu gutanga amazi azira ubwandu burimo ingese, kandi ino kuba ihendutse buri wese yayigurira.
Ese ko hari Robine zidafunga kandi zigahora zinyera amazi?
Guhera ubu, ntuzagire impungenge ko amazi ameneka, Robine ya RIVER® ifunga neza amazi, kuko ifite uburyo yubakanye bufunga amazi neza ntagire aho apfupfunyukira na gato. Ikindi kandi ntiwirirwa ukaraga inshuro nyinshi, usunika rimwe gusa amazi agahagarara, wafungura nabwo akagenda nta mwanya bitwaye, ari byo binatuma imbere hatabamo ikubana rya hato na hato bigatuma imara igihe.
Usibye gufunga amazi ikindi yamara n'iki?
Robine ya RIVER® ucomekaho imipira y'amazi idandukanye igihe ukeneye kuvomera amazi mu bintu bifite umunwa muto. Urugero nk'amajerekandi, ibicuba n'ibyansi. N'igihe wuhirira imyaka mu murima ushobora gufungaho umupira muremure kandi ugafataho neza nta nkomyi, kuko imbere habamo agapira kabugenewe gafunga amazi n'umupira.
Usibye mu by'amazi, Iyi Robine ya River yanakoreshwa mu nganda cg amagaraji akoresha imyuka na gase. urugero nk'aho basiga amarangi y'imodoka, n'aho bahomera amapine. Tutibagiwe n'abapima ibisukika bindi nk'amavuta.
Aho Robine ikora mu buryo bw'ingenzi:
- Imiyoboro y'amazi: mu ngo zacu aho amatiyo ajyana amazi hose, yahakora, aho bikenewe ko iyafunga cg ivomerera ibintu, mu gikoni, mu igaraji ry'imodoka, aho bogereza imodoka n'amapikipiki, kwa muganga, mu busitani bw'indabo, mu mirima y'ubuhinzi, mu biraro by'amatungo n'ahandi.
- Imiyoboro ya Gaze: Ahantu bakunze gusakaza cg kohereza imyuka itandukanye ya gaze nka biogaze, naho bayikoresha.
- Imiyoboro y'amavuta: Inganda ziyungurura ibisukika zikenera Robine z'ubu bwoko nazo.
- Imiyoboro y'imyuka: Kuri za Station aho bahomera amapine y'ibinyabiziga. Mu magaraji aho basiga amarangi.
Iyi Robine ya RIVER® Iboneka he?
Usibye mu maduka ya RIVER TRADING LTD mu mujyi haruguru y'isoko rya Nyarugenge, no Ku Muhima ku muhanda uva Nyabugogo hafi ya Sitasiyo ya essanse. Ubundi wazisanga mu maguriro akwegereye, ariko cyane cyane amaguriro azobereye mu bucuruz bw'ibyuma by'ubwubatsi (Quincaillerie). Ahandi warebariza ni mu Dukiriro two mu karere uherereyemo.
Uko Robine ya RIVER® Iteye mu mafoto
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD