🌟UDUPINE DUSHYIRWA KU BIKORESHO.🌟

RIVER CASTERS

Umuntu abonye utu dupira cg udupine, ntiyahita yiyumvisha umumaro watwo; nyamara ni munini cyane nk'uko muri iyi nkuru tugiye kubibereka.

Casters, Swivel wheels, mu cyongereza cg se Roulettes mu rurimi rw'igifaransa, ni utu dupine mwabonye ku mashusho, ariko umumaro watwo ni munini cyane pe. Ingero ni nyinshi ariko muri zo urw'ingenzi twavuga nko kuba waducomeka ku kintu kitayegayega maze bigatuma ushobora kugisunika, cyari kiremereye.

Ingero zifatika z'akamaro katwo n'aho dukoreshwa:

  • Mbere na mbere gutuma ibintu biyegayega, mbese bishobora gukurwa mu mwanya byariho bigafata undi. Nko mu maduka hari udukangara dutwara ibicuruzwa, mu biro by'abantu ku ntebe zigendagenda, no kwa muganga ku bitanda biryamaho abarwayi.
  • Icya kabiri gutuma hakoreshwa imbaraga nke mu gusunika ibintu aho bijya hose.

Aho dukoreshwa:

  • Ibikoresho bitandukanye: Utu dupine dukoreshwa ku bikoresho bitandukanye ku ntebe, utubati n'amasanduka byo mu biro.
  • Udutebo cg Utugare two mu maduka manini(Shopping carts): mu maduka manini aho umuntu akenera kugura ibintu byinshi ajyana ku modoka ye, agatebo abitwaramo kaba gafite utu dupine.
  • Ibikoresho byo kwa muganga: Utu dupine nanone dukoreshwa kwa muganga ku buriri bwaho, no ku tugare dutwara ibikoresho byaho mu kwihutisha akazi kandi mu buryo butavunanye bwizewe.
  • Ubwikorezi bw'ibintu: Mu nganda bakenerwa utu dupine iyo bimura ibintu buri kanya, nk'igihe ibiremereye bigomba kwimurirwa ahantu runaka, ndetse no mu bubiko bunini bw'ibicuruzwa.
  • Gutwara ibintu: Utu dupine nanone wadusanga twakoreshejwe ku bintu biziritse ku magare cg amapikipiki, mu rwego rwo gufasha imizigo kugenda neza bitewe n'aho ijyanwa cg isunikirwa.

Amoko yatwo atandukanye.

Amoko yatwo ni menshi ariko turavuga kuri ane y'ingenzi ugereranije n'uko dukoze n'ikidenderwaho mu kudutoranya.

  1. Udupine twizungurukaho (Swivel casters) utu dutuma ikintu turiho gishobora kujyanwa mu mpande zose ari byo bitanga ubwigenge buhagije bwo kucyerekeza aho umuntu ashaka.
  2. Udupine tutanyeganyega (Rigid Casters) utu two twakorewe gushyirwa ku kintu kimuka mu cyerekezo kimwe gusa (imbere cg inyuma) bitewe n'aho kiganishwa.
  3. Udupine twifunga (Locking Casters) udupine twavuze haruguru iyo dufite akantu kadufunga ntitunyeganyege tuba tugiye muri iki cyiciro. Twaba tutanyeganyega cg twizungurukaho, dushobora no kugira akafunga gatuma tutayegayega.
  4. Udupine dufite igifashi (Plate Casters) utu dupine turangwa n'akuma kometseho kagenewe kutubashisha komekwa ku kintu. Bivuze ko tugira aho imisumari ishyirwa igihe baducomeka ku kintu.
  5. Udupine dufite agati/akaguru (Stem Casters) two tuba dufite akantu kameze nk'agati/akaguru gatuma gashyirwa mu kobo kabugenewe ku gikoresho kagiye gushyirwaho.

Impamvu ari ngombwa gukoresha utu dupine.

  • Kubasha kwimura ibintu bitandukanye:utu dupine turafasha cyane ku korohereza abantu kunyeganyeza no kujyana ikintu turiho aho bashaka.
  • Gukoresha imbaraga nke: utu dupine dutuma hakoreshwa imbaraga nkeya cyane ugereranyije n'izakoresha ku kintu kitadufite.
  • Kuyobora ibintu mu mpande zose: udupine dufasha abajyana ibintu aho bashaka hose n'ahantu hadashoboka bikahagera.
  • Gukoreshwa ku bintu byose: Utu dupine kubera ko turimo amoko menshi n'ingeri zitandukanye, bituma dushyirwa ku bikoresho byo uko byaba biri kose mu rwego rwo kubijyana, kubyimura cg kubitendeka aho ari ho hose, no mu buryo ubwo aribwo bwose.

Wowe usoma iyi nkuru rero wakwibaza igituma RIVER TRADING LTD ifata umwanya wo gusobanura nk'uku. Igisubizo si ugushaka kugurisha gusa, ariko yasanze ko no gusobanukirwa n'icyo umukiriya agiye kugura cg gukoresha, kumwunganira mu bisobanuro ari byiza. Dore ko burya nta mugabo umwe, iyo igikoresho gikoreshejwe neza, inyungu zi amafaranga gusa. Ubumenyi ubwabwo bwungura byinshi. Abaturanyi b'i Burundi nibo bavuga ngo ni akagaruka.


AMAFOTO YEREKANA AMOKO YATWO

 

AMOKO Y'UDUPINE -  CASTERS
 

AMOKO Y'UDUPINE -  CASTERS

AMOKO Y'UDUPINE -  CASTERS

 

AMOKO Y'UDUPINE -  CASTERS
 

AMOKO Y'UDUPINE -  CASTERS

AMOKO Y'UDUPINE -  CASTERS

Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili  29/05/2025 21:26
RIVER TRADING LTD

Source: INTERNET | HAIONCASTER.COM