
Nta muntu n'umwe udatinya umuriro. Uwo ariwo wose waba uw'amashanyarazi, umuriro ukomoka ku bintu biri gushya, mbese umuriro kuwuvuga ubwabyo bituma umuntu asuhererwa.
Abanyamadini n'amatorero bo, bavuga ko hazabaho umuriro utazima. Tureke ibijyanye n'imyemerere ahubwo twigarukire hano ku isi y'ibigaragara bifatika. Iyo witegereje ibintu byaremwe n'ikoranabuhanga rya muntu muri iki gihe, usanga ari byiza. Ariko igikomeye giteye inkeke kandi gikwiye kwitonderwa, ari nayo mpamvu y'iyi nkuru, ni uko byose bikoze mu binyabutabire bishobora gufatwa n'inkongi y'umuriro mu buryo butunguranye, bigashya bigahinduka umuyonga.
Umuriro uteza ibihombo ku rwego rwo hejuru.
Inkongi y'umuriro itunguranye cg itewe n'impanuka, aho ari ho hose ntawayishimira. Kuko itera igihombo cyane. Nimutekereze umuntu wiyubakiye inzu, akayishyiramo ibikoresho nkenerwa byose, maze bugacya igafatwa n'inkongi y'umuriro. Ni igihombo kinini kuri we no ku muryango. Nimutekereze ibigo binini bya Leta n'abikorera biramutse bigize impanuka nk'izi turi kuvuga, igihombo cyaba kibaye.
Uburyo bwiza rero ni ukwiteganyiriza mwubaka ariko mukanashyiramo Utwuma kabuhariwe mu gutahura ubushyuhe ndenga kamere n'imyotsi ishobora guteza inkongi z'umuriro.
Akuma kavumbura umwotsi n'ubushyuhe ni gati ki?
Aka kuma kaboneka muri RIVER TRADING LTD, ni ingenzi cyane kuko gafite umwihariko mu gutahura ubushyuhe bushobora guteza impanuka y'inkongi, cg se umwotsi ukomotse ku bintu bigiye gushya no kugurumana, maze kagatanga amakuru vuba na bwangu ibintu bitaradogera. Aribwo urusaku rwa kizunguzungu (sirene) rwumvikana, abantu bakabona umwanya wo gutabara no guhungisha ibyabo n'amagara yabo.
Aka kuma gakora gate?
Ubundi gafite ubushobozi bubiri mu byo kagenewe gukora, harimo kuvumbura umwotsi n'ubushyuhe byateza inkongi. Umuntu ari kunywa isigara ritanga umwotsi, siko uwo mwotsi kawubona nk'ikibazo. Kuko kanareba niba habayeho impinduka ku bushyuhe bw'umwuka uhari. Iyo kabonye ko uwo mwotsi ukabije cyane cyane nko mu gikoni cg mu magaraji, kanabona gutanga amakuru mu gihe byombi, Umwotsi n'ubushyuhe byakabije bikarenga urugero.
Gutahura umwotsi bikora bite?
Agatahura umwotsi: Aka kuma iyo kari aho kagenwe, gatahura uturemangingo tw'umwotsi turi mu mwuka, kagatanga amakuru iyo byarenze igipimo.
Ni he gashyirwa? ni byiza kugashyira ahantu hadakunze kuboneka ibishashi cg indimi z'umuriro nko mu byumba byo kuraramo, uruganiriro na za koridoro z'amazu.
Icyo kwitondera: Aka kuma iyo gashyizwe mu bikoni gashobora gutanga amakuru nabi, kubera ko ho hashyuha kandi hagakunda kuba imyotsi myinshi itewe n'ibihakorerwa ariko bidatwika. Urugero: imyotsi n'imyuka y'ibiryo bari guteka. Si na byiza kugashyira ahantu haba imikungugu myinshi.
Gutahura ubushyuhe bikorwa bite?
Muri aka kuma harimo uburyo bwo gutahura uko ubushyuhe bwiyongera bwashobora guteza impanuka z'umuriro.
Ni he gashyirwa?: gashyirwa mu bikoni, amagaraji n'ahantu hashobora kuba ubushyuhe ndenga kamere, budatewe n'imyotsi gusa.
Icyo kwitondera: gashobora kudatanga amakuru neza nk'ahantu hari ibibatsi by'umuriro wo gusudira cg umuriro ugumye hamwe nk'uwacanwe n'abantu ari mukeya, bakeneye kuwota cg gutega ibiryo bitandukanye.
Impamvu ari byiza gukoresha Akuma gakomatanya kuvumbura umwotsi n'ubushyuhe.
Utu twuma dukoranye ubushobozi bubiri icyarimwe, kuvumbura umwotsi n'ubushyuhe, dutanga icyizere ku cyaba cyose cyateza inkongi biturutse ku bushyuhe buri mu mwuka, n'imyotsi ikabije.
Inyungu yo kugakoresha:
Guhitamo gukoresha akuma gakomatanije, bituma hakoreshwa utwuma dukeya mu gutahura inkongi, kandi bikagabanya impagarara y'amakuru atariyo ku bijyanye n'inkongi.
Igerageza n'ikosorwa:
Abubatsi b'umwuga iyo bamaze gushyira aka kuma ahabugenewe, bakangurirwa kubanza kugerageza ko gakora. Ni ukuvuga ko bareba niba gatahura ubushyuhe cg umwotsi wateza impanuka.
Umwanzuro:
Nyuma yo gusobanura muri make iby'aka kuma, birumvikana ko ari byiza kuba kashyirwa mu mazu tubamo n'aho dukorera umunsi ku wundi. Gusa ntawabura gusoza agira inama buri muntu ushaka kubaka cg usanganywe inzu, kugisha inama abubatsi b'umwuga ku bijyanye n'amahitamo y'aho utu twuma dushyirwa, mu rwego rwo kwirinda impanuka iyo ariyo yose yatera inkongi, ndetse no kubaka nabi amazu yacu. RIVER TRADING LTD izahora ibazanira ibikoresho byizewe, biramba kandi bihendutse buri wese yisangamo. Mugire ubuzima bwiza, mukesha kuba heza.
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD