ITYAZO RY'AMASHANYARAZI 👌🏼

Bench GRINDER

Nta gushidikanya ko ubunyamwuga n'akazi kanoze, byose birangwa n'ibikoresho byiza, ariko tutibagiwe n'ubumyenyi bw'ubikoresha. Iri tyazo rikoresha amashanyarazi, umuntu urifite mw'isarumara, cg igaraji, akora byinshi neza kandi mu gihe gito.

Mu by'ingenzi twavuga rishobora gukoreshwamo ni nko gutyaza no gusena ibyuma bitandukanye, koza ingese, amarangi n'imyanda bifata ku byuma no guconga cg gusongora ibintu bitandukanye bikenewe mu gihe runaka.

Ibyo ityazo rikora mu buryo burambuye


Gutyaza:
Ibyumba bitobora ibindi: Iri tyazo rikunze kwifashishwa mu gutyaza cg kugegena turiya twuma dukoreshwa muri za Mutobozi cg foreze; imisumari n'ibindi bikoresho.

Ibikoresho bindi: Iri tyazo rishobora gukoreshwa mu gutyaza ibyuma bikoreshwa mu gikoni, mu busitani n'ahandi. Rishobora kandi no gukoreshwa mu bukorikori bw'inkweto mu gihe bagegena imipira y'inkweto.

Ubukorikori bw'ibyuma:

Gusena no gutanga isura nyayo: iri tyazo ririfashishwa mu bukorikori iyo ibyuma bimaze gukatwa, bihabwa isura nyayo kandi bisenwa kugirango binyerere neza cg byiburungushure neza.

Gukuraho ingese n'amarangi: iri tyazo kandi rikoreshwa mu guharura ingese, amarangi n'indi myanda ku byuma bikenewe gukorerwa ubundi bugorozi cg gusigwa andi marangi.

Ububaji:
Gutyaza ibyuma byo mu bubaji: iri tyazo rishobora gutyaza no kugegena neza ibikoresho byo mu bubaji nk'utwuma tutobona, tukanakata imbaho, imikasi y'ababaji n'utwuma tw'amaranda.

Guhanagura no koza: mu bubaji habaho imbaho cg ibikoresho bikenerwa guhanagurwa mu buryo bunoze, aha naho iri tyazo riritabazwa. Icyo gihe rishobora kongerwaho amatyazo yabugenewe.

Ibindi ryakora:
Ityazo rimeze ritya rikora n'indi mirimo tutarondoye hejuru. Abakora mu nzu zitunganya imitako itandukanye bararyifashisha nabo. Twavuga abakora impeta n'imikufi n'ubundi bukorikori bukenera ibintu binyuze ku museno.

Ibyo kwitondera mu gihe ukoresha ityazo

  • Kwambara neza imyambaro y'akazi, amadarubindi arinda amaso, uturindantoki n'agapfukamunwa n'amazuru, hirindwa imyanda yakwinjira mu mubiri.
  • Kubanza kureba neza ko ityazo riteretse neza kandi rifunza neza aho rikoresherezwa, mu buryo ritaba intandaro y'impanuka iyo ariyo yose.
  • Kwirinda gutyaza ikintu mu mpande zaryo na rimwe, kuko byateza impanuka. Buri gihe ukoresha umutwe w'ityazo.
  • Ni ngombwa kugira amazi iruhande yo guhoza igityazwa, mu gihe cyaba cyashyushye kigahozwa vuba, hirindwa impanuka.

Video y'uko bakoresha ityazo

Kanda aha niba itagaragara


Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD