
Umufundi wabigize umwuga agirwa n'ibikoresho bimufasha mu mirimo ya buri munsi. iyi mashini itobora imyenge itandukanye kandi ahantu hatandukanye. Mu byuma, mu biti ndetse no ku nkuta z'amazu dutuyemo. Byumvikana ko yagenewe gukoreshwa ahantu henshi, ariko tutanibagiwe ko yanafunga ikanafungura amavisi n'amaburo.
Iby'ingenzi wamenya kuri iyi mutobozi.
Icya mbere ni imashini ikoresha amashanyarazi ya batiri cg ibuye (Battery) izana n'amabuye cg batiri ebyiri. Iyo umuriro ushize yongerwamo undi hakoreshejwe indahuzo (Charger). Mu isanduka nini yayo bizana haba harimo kandi imfunguzo nyinshi zitandukanye nk'uko bigaragara ku mashusho, uyikoresha agenda akenera bitewe n'icyo yifuza kuyikoresha.
Imikorereshereze y'ingenzi ya Mutobozi.
Kongera ubwiza, n'umusozo w'umwenge (Reaming/Alésage): N'ubwo akazi k'ibanze ari ugutobora, ariko ishobora no gutunganya ku munwa w'umwenge bitewe n'igishyirwamo, yaba umusumari cg iburo mu buryo bwa gifundi kugirango habe hasa neza, tubibutsa ko icyo gihe hari akantu kabugenewe gafungwa ku munwa wayo.
Gushyira inzira mu ntoboro (Tapping/Taraudage): Mutobozi zishobora gukoreshwa igihe bongera inzira aho batoboye, bashaka nko gushyiramo amavisi n'imisumari ikaragwa.
Gutegura ahicara ivisi cg imisumari (Countersinking/Frasage): Mutobozi ishobora gukoreshwa, igihe umufundi ategura cg atunganya aho ivisi, iburo, cg umusumari, biza kwicara neza bihenengeye. Icyo gihe umutwe w'ivisi uba winjiye mu rubaho cg icyo bawinjijemo.
Gutazura intoboro cg umwenge (Counterboring/Lamage): Aha mutobozi nanone ishobora gukoreshwa, hongerwa ubugari bw'intoboro cg umwenge. Akenshi mu gihe bashaka ko igihe bafungira ikintu muri uwo mwenge bakenera gukoresha urundi rufunguzo, bigatuma umwanya uboneka.
Imikoreshereze ya Mutobozi mu buryo bwa kinyamwuga.
- Ubwubatsi: Mutobozi ni ingenzi cyane mu mirimo yo gutegura intoboro zo guhuza imbaho, ibyuma n'amatiyo mu mirimo y'ubwubatsi, tutibagiwe, imiyoboro y'amazi n'insinga z'amashanyarazi.
- Ububaji: Mu mirimo y'ububaji, mutobozi ikenerwa mu buryo butandukanye twavuga nko gutobora imbaho, ubukorikori butandukanye bukomoka mu mbaho n'ibiti tutibagiwe n'ubwubatsi bwifashisha imbaho.
- Ubusudizi:Abakora umwuga wo gusudira bakoresha mutobozi cyane nabo iyo bakeneye guteranya ibyuma, kubihuza no kubimatanya, no guhuza utwuma twinshi dutandukanye mu byiciro kandi bitandukanye. Haba mu nganda nto n'inini.
- Amagaraji: Abakora mu magaraji bakenera mutobozi mu kazi kabo ka buri munsi kuko iyo bakosora imodoka n'ibindi binyabiziga byangiritse, ibagirira akamaro.
- Kwa muganga: Nabo bakenera mutobozi, urugero nk'aho bakora insimburangingo n'abavura amenyo, usanga bayikoresha mu mirimo yabo ya kiganga. Icyitonderwa: Kwa muganga ariko bo bakenera Mutobozi zihariye zagenewe ako kazi.
Ubwoko bwa Mutobozi.
- Mutobozi y'igendanwa (Hand drill/Perceuses à main): iyi ari nayo igaragara ku mashusho ya RIVER® iba ari ntoya, ushobora kuyigendanda, kandi ikoreshwa imirimo myinshi itandukanye, nko gufunga amavis, gutobora, koza imyobo n'ibindi bitewe n'icyo wayifunzeho.
- Mutobozi ishinze (Drill press/Perceuse à colonne): iyi ni mutobozi iba ishinze ku butaka cg ameza yayo, iba ari nini kandi yagenewe gutobora imyobo ipimye neza kandi ikenera ingufu nyinshi.
- Mutobozi ishinze iyegayega (Radial drilling machine/Perceuse radiale): Iyi mutobozi imeze nk'ishinze, nayo ni nini cyane, ariko yo akarusho ni uko inayegayega ku buryo ishobora gutobora ikanaca imirongo ndetse n'inziga.
- Mutobozi ya mudasobwa (CNC drilling machine/ Perceuse CNC). Ni mutobozi ikoreshwa na mudasobwa ku buryo usanga yaragenewe gutobora imyobo ingana mu buryo bwizewe kubera ko ikoreshwa na mudasobwa nyine.
VIDEO MU CYONGEREZA IGARAGAZA UBWOKO BWA MUTOBOZI Kanda niba itagaragara
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD