
Ni igikoresho umuntu afata ashaka guca imirongo (feriyeri) inyuma ku matiyo y'ibyuma cg pvc, ndetse no ku maburo. Gikoreshwa cyane cyane mu by'amazi ndetse n'iterateranywa ry'ibyuma.
Kupe feriyeri muri make.
Iki gikoresho kandi ntikirabona izina ryihariye mu kinyarwanda ubwo twandika iyi nkuru, ariko uwasobanura uko giteye yavuga ko, ari igikoresho kimeze nk'igipande cy'itiyo ibumbye nk'akeso,
gikomeye gikoze mu cyuma cyagenewe kwinjiramo ikindi cyuma kikaragiramo imbere, mu buryo bwa gihanga, ariko kikagenda umujyo umwe, mu gihe gisunikwa n'umufundi ufashe ku mukono, ari nako gishushanya cg gicoora imirongo imeze nk'imiferege ku matiyo (feriyeri) bitewe n'ingano yayo. Uwaba atumva neza ubu busobanuro, yatwandikira, cg akitabaza nanone amashusho y'uko bimeze uko tuzagenda tuyabereka.
Ibice by'ingenzi bigize kupe feriyeri
Igifashi cg umukono (Ratchet mechanism): iki nicyo kitirirwa mu ndimi z'amahanga (Die Stock) kiba kimeze nk'igifukuye ku buryo hinjizwamo nyine kupe feriyeri nyiri zina. Kigakora umurimo w'igifashi rero gutyo.
Kupe feriyeri (Die head): ni akandi kuma nyine gafite amenyo imbere, kagenewe gucoora cg gukata imiferege ku matiyo kugirango avungweho ibintu bitandukanye.
Imikono y'inyongera (Handles): iyi yo ni imikono cg udutiyo dutuma umufungi ashobora gusunika cg gukoresha igifashi bimworoheye.
Kupe feriyeri ikora hehe, ikenerwa na nde?
(Abafundi, ba Kanyamigezi, Abanyeshuri n'abubatsi)
Iki gikoresho mbere na mbere gikora umurimo wo guca inzira cg imiferege (feriere) ku matiyo y'amazi cyane cyene, ndetse n'ubundi bwoko bw'amatiyo bitewe n'ingano yayo. Gikunze gukoreshwa n'abafundi b'umwuga mu bijyanye n'amazi n'ubwubatsi. Ariko si aba bonyinye bagikenera, kuko n'abanyeshuri biga ubwubatsi, ndetse n'ibigo by'amashuri bikwiye gutunga iki gikoresho. Ntawakwibagirwa ariko n'amagaraji n'udukiriro dutandukanye, kuko naho bashobora gukenera gukata za feriyeri.
Inyungu zo gukoresha kupe feriyeri.
Kunoza umurimo: uburyo ikoze bituma umufundi akomeza guca cg gucoora imiferege (feriyeri) adasubiyemo buri kanya, ahubwo bigenda ku murongo neza, nta kwibeshya.
Guhuza ingano zigororotse: imirongo iciwe na kupe feriyeri iba ingana neza ku buryo ituma ibyumva bihuzwa nta makemwa.
Koroshya umurimo: Gukoresha iyi kupe feriyeri byorohereza umufundi, kuko bidasaba imbaraga z'umurengera nk'uburyo bwakoreshwaga kera.
Gukomera: Iyi kupe feriyeri ikoze mu ruvange rw'ibyuma bikomeye, byihanganira igihe cyose. Bityo rero biraramba kandi bigashobora gukoreshwa hose.
Umwanzuro:
Ubundi umufundi wabigize mwuga arangwa n'ibikoresho akoresha mu kazi ke ka buri munsi. Abakora mu bijyanye n'imiyoboro y'amazi rero twababwira iki. Iki gikoresho murabona ko ari ingenzi. Cyoroshya akazi, kakihuta kandi kagasozwa neza. Gukomera kwacyo no kuba gihendutse, ni byo bituma nta rwitwazo umufundi yakwitwaza mu gihe akunda umurimo unoze. RIVER TRADING LTD nk'ibisanzwe igira itekereza ku banyamwuga by'umwihariko kandi bo mu kazi nkenerwa ka buri munsi.
Umurimo unoze, inkingi y'iterambere kuri buri wese.
Mu mashusho uko bikora:
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD