UDUPINE TUGENDESHA INZUGI

RIVER SLIDING WHEEL

Udupine dutuma inzugi ziyegayega dukoreshwa ahanini ku nzugi ziremereye kandi nini, zagora umuntu kuzisunika igihe akinga cg akingura. Tuboneka mu bipimo bitandukanye bitewe n'ubunini bw'aho dushyirwa, muri RIVER TRADING LTD haboneka milimetero 40,60,80,100mm. Mui buryo bugezweho utu dupine dushobora no gukoreshwa ku madirishya aremereye cyane cyane mu nganda.

Utu dupine turi mu moko menshi atandukanye n'ibipimo bitandukanye tuzagenda tugarukaho mu nkuru zizagenda zandikwa. Kandi muri RIVER TRADING LTD hari amoko menshi ateganirijwe ubwoko bwose bukenerwa n'abubaka.

Aho utu dupine dukenerwa cyane cyane:


Mu ngo zacu: Bitewe n'ingano itandukanye yatwo, usanga dukoreshwa ku nzugi z'ibipangu, inzugi zo ku miryango ya salon, ndetse n'inzugi zitandukanya imiryango y'ibyumba binini bitewe n'inyubako uko zahanzwe. Hari kandi n'aho dukoreshwa ku miryango y'utubati twubakanye n'inzu.

Mu nzu z'ubucuruzi: aha ho turakenerwa cyane, kuko inyubako nyinshi ziba zikeneye imiryango yoroheye buri wese gukingurwa ndetse kandi bigatanga n'umwanya uhagije.

Mu nganda: Utu dupine ni ingenzi kuko inzugi nini cyane z'ibigo bifite ububiko bugari, zitakingurwa zidafite udupine nk'utu. Urugero ni nk'ububiko bw'imyaka, ibicuruzwa bitandukanye n'inganda nini zikora ibintu.

Mu bwikorezi: Amamodoka, indege n'amato byagenewe gutwara ibintu biremereye, hakenerwa utu dupine iyo basunika ibintu bigeye kwikorerwa.

Amoko y'udupine tugendesha inzugi.

Utwagenewe hasi (Top rollers):
Utu ni utwagenewe gusa gushyirwa hasi y'inzugi. Akenshi tuba tugomba komekwa ku rugi maze tugakurikira inzira urugi runyuramo gusa.

Utwagenewe hejuru (Top rollers):
Utu dupine two dushyirwa hejuru y'inzugi ariko urugi rukaba rufite n'utundi dupine hasi. Two tugenewe gushyikira urugi kugirango rugende neza rutagonga ku mpande, mbese rukanyerera neza.

Udupine dukomatanyije (Bogie rollers):
Utu nk'uko izina ribivuga, two twagenewe gukoreshwa ahanini ku bintu biremereye cyane. Dutanga ubushobozi bwo gutuma icyo twashyizweho kigenda neza kandi nta nkomyi.

Udupine twagenewe gukurura (Trolley rollers):
Ahanini utungutu two tuba dukoze ku buryo dutuma ikintu turiho byoroha kugikurura cg kugisunika, natwo kandi dukunze gushyirwa hejuru. Ikindi kandi natwo dukurikira inzira yagenwe ko tunyuramo.

Umwanzuro:
Udupine twagenewe kugendesha inzugi, turi mu moko menshi, tukagira n'imiterere myinshi itandukanye tutarondora, ikindi kandi dukoze mu bikoresho bitandukanye twavuga nk'ibyuma bikomeye, pulasitiki (plastic) n'ibindi. Gusa umuntu yihitiramo utumunogeye bitewe n'icyo agiye kudukoresha. Muri RIVER TRADING LTD hari amoko menshi atandukanye, ndetse ni nk'aho ari yose akenewe ku isoko. Icyo usabwa, ni ukumenya neza utwo ukeneye n'icyo ushaka kutwubakisha, maze abakozi b'inzobere bakakwereka utwo uhitamo.

 

Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD
Source: Wikipedia & Google