
Uyu muti benshi mumenyereye kwita Glass Cleaner, ni igisubizo ku birahure ndetse n'ibikoresho bikenera guhanagurwa buri kanya. Iyo ukoreshejwe neza utanga igisubizo kiramye ku buryo nta mikori, ibintu bimeze nk'ibiraka cg imyanda biba bikirangwa ku cyo wakoreshejweho.
Ese uyu muti ukoreshwa he?
Nk'uko izina ribyivugira, woza ibirahure, amadirishya ndetse n'indorerwamo. Ariko mbere na mbere reba aho ugiye kuwogesha niba nta ngaruka byatera. Akenshi na kenshi ni ku birahure, cg ibintu bikomeye nk'ibibaje mu giti, MDF, ibumba n'ibintu bisa nk'ibikomeye nk'ibikoresho byo mu biro, ndetse n'ibirahure by'imodoka, kubera ko urwanya ibintu bimeze nk'ibyuya cg ibivuta, bityo aho ukoreshejwe hagacya, mbese hakanoga.
Uburyo bwiza bwo gukoresha uyu muti - Glass Cleaner
Huhera akuka gakeya cg udutembabuzi twawo ku cyo ugiye guhananura, hanyuma ukoreshe igitambaro kitanduye kandi kidapfuka. Ugende uhanagura bitaruma, kandi ahantu hato hato. Ni byiza guteganya igitambaro cya kabiri cyo gucishaho kugirango hanoge neza.
Ni byiza kandi kogesha uyu muti ahatava izuba ryinshi, kandi hakaba hadafunganye kuko kuwuhumeka atari byiza.
Urutonde rwerekana neza aho wakoreshwa:
Ibirahure n'indorerwamo:
.Ibirahure byo mu madirishya
.Ibirahure byo ku miryango
.Ibirahuri bikoreshwa mu mitako
Mu gikoni:
- Ameza yo mu bikoni bya kijyambere akoza mu ibumba cg marbre.
- Hejuru ya za cuisiniere n'utubati two mu bikoni
- Ibikoresho bibengerana nk'amasafuriya ushaka ko intoki zitagaragara.
Mu bwogero n'ubwiherero:
- Ibikoresho birimo byose bikoze mu mabumba
- Imiryango n'ibyuma bibengerana byaho.
Ibindi bikoresho:
- Ameza n'intebe byo hanze akenshi biba muri plastic
- Za white board zanduye cyane zishiraho imikori
- Ibikoze mu mabumba na plastic, byose iyo byanduye cyane
- Imikufi n'imidari ikoze muri zahabu, argent na diamant ariko ukabyunyuguza neza nyuma.
BIRABUJIJWE kuwukoresha aha hakurikira:
- Ibikoresho bya Electronic byose
- Touchscreen zose
- Monitor zikoze muri plastic
- Amabuye yubatse asanzwe asize amarangi
- Ibikoresho byose bisize verni cg irange ribirinda.
- Irinde kuwegereza umuriro cg ikibatsi cy'umuriro
Umwanzuro
Nk'uko mumaze kubyisomera, uyu muti ni ingirakamaro cyane. Kutawugira mu bikoresho by'iwawe, n'aho ukorera byaba ari ukwirengagiza isuku no kugaragara neza. Erega burya "Akeza karigura" . Ikompanyi ya RIVER TRADING rero isanzwe itekereza icyatuma abakiriya banyurwa, batekana kandi babona ibyo bakeneye hafi. Kandi bashoboye no kwigurira bitabahenze. Uyu muti nawe rero uri muri bimwe mu bisubizo.
▶️ sangiza inshuti kuri INSTAGRAM ✔️
▶️ sangiza inshuti kuri FACEBOOK ✔️
▶️ sangiza inshuti kuri LinkedIn ✔️
▶️ sangiza inshuti kuri X- TWITTER ✔️
▶️ Dukurikire kuri WhatsApp Channel ✔️
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD