
Ni byiza koza imbwa kugirango ihorane ubuzima bwiza, kuko mu kuyoza biyikuraho ivumbi yigaraguyemo kandi riba ribitse ubukoko bwinshi, ibisigazwa by'ibiryo n'ibyondo, ubwoya bwapfutse, ndetse n'impumuro ishobora kuzatera uruhu kwandura indwara zitandukanye. Koza imbwa buri gihe yanduye rero bituma uruhu rwayo rumera neza kandi rukagumana ubuzima ndetse n'ubwoya bugahora butoshye kandi bukomeye, budapfukagurika.
Inyungu ziri mu koza imbwa.
Gutuma uruhu ruhora rumera neza nta burwayi:
Koza imbwa bikuraho imyanda itandukanye nk'ivumbi n'ibyondo byiyometse mu bwoya no ku ruhu, iyo bitinzeho bishobora kubora bikabyara ubukoko bwatera uburwayi, kwishimagura n'ibindi byangiza uruhu, bityo itungo rikaba ryatangira kurwara.
Kurwanya impumuro mbi:
Koza imbwa biyitera kutanuka. Kenshi na kenshi abororoye imbwa muzi impumuro yayo igihe idaheruka koga. Ni byiza rero kuyigirira isuku kuko bituma itungo ryawe ridatera ipfunwe mu rugo hose cyangwa ngo ryinubwe.
Kongera umubano na nyirayo:
Imbwa yogeje ifite isuku, umuntu wese ntayinuba, bityo yo na nyirayo cyangwa abo mu rugo, ugasanga bafitanye umubano mwiza. Kabone n'iyo abashyitsi baje badakunda imbwa, iyo yo ntibatera ikibazo.
Birinda gupfunyarara k'ubwoya:
Koza imbwa buri gihe, bifasha kwirinda ko ubwoya bwegerana cyane bugapfunyarara akenshi ku mbwa zifite ubwoya burebure, ari byo bishobora no kuyitera ibikomere n'ububabare ku ruhu rwayo.
ICYITONDERWA:
Kutoza imbwa incuro nyinshi:
N'ubwo koza imbwa biri ngombwa, si byiza ko bikorwa kenshi cyane nk'umuntu, kuko byayitera kugira umwera bigatera uruhu rwayo gukanyarara.
Kugendera ku myitwarire yayo:
Imbwa yiyanduza cyane birumvikana, ariko nanone ahoĀ irara cyangwa yirirwa hagomba kugirirwa isuku. Ikindi bikanaterwa n'imiterere yayo: Hari imbwa zitandura cyane hari n'izandura cyane bitewe n'imiterere n'indeshyo by'ubwoya.
Kugisha inama muganga w'amatungo:
Imbwa yawe igize ibibazo bitewe no koga, cyangwa bitewe n'isabune wakoresheje, n'ibindi byose bigaragaza uburwayi, ihutire kwa muganga w'amatungo akugire inama, mbese muganire ku buzima bw'itungo ryawe.
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD
Ā