
Amavuta y'imashini mu ndimi z'amahanga (Lubricant) yagenewe muri rusange gufasha ibyuma bigize imashini, guhora bikeye, kudakubanaho, gukobagurika, gushyuha vuba, no kutangirika ubusa. Ikindi aya mavuta atuma ibyuma binyuranamo neza, bikayegayega nta kibangamira ikindi. Bityo bigatuma ibyuma yakoreshejwemo biramba ntibisaze vuba.
Amavuta y'imashini kandi yifitemo ubushobozi bwo koza ibyuma mu gihe biba biri mu kazi, kuko acengeramo hose kandi ni mu gihe aba yorohereye. Bityo rero ingese n'indi myanda ntibibone aho bica byangiza.
Impamvu mukwiye kuba mufite amavuta y'imashini buri gihe.
Ibikoresho byinshi bikenera aya mavuta, benshi tubitunze iwacu imuhira, mu biro, kandi tunahura nabyo aho twatembereye cg aho twagiye gusaba serivisi zitandukanye. Mu bikurikira, turabereka aho akenerwa kugirango mubone impamvu yo kuyatunga mu buzima bwa buri munsi.
Amavuta y'imashini akoreshwa he?
- I muhira:
Yakoreshwa ku mapata y'inzugi n'amadirishya. Ku dupine duto tuba ku madirishya n'inzugi (mu ndimi z'amahanga tracks & sliding parts) tutibagiwe no ku bikoresho biba hanze mu busitani, hirindwa ingese no kudakora neza. - Ibinyabiziga:
Yakoreshwa aho intebe zihurira, ku bice bimwe na bimwe bya moteri aho ibyuma biba bikeneye kurindwa ingese no kuba byafatanda nk'amaburo azakenerwa gufungurwa. - Amagare:
Yakoreshwa mu koza no gusigasira imikoreshereze myiza y'umunyururu, yasigwa muri za feri n'imigozi y'igare (mu ndimi z'amahanga, Brake levers and cables) no ku bindi bice by'igare. - Imashini zogosha:
Aya mavuta ni ingenzi cyane aho bogoshera imisatsi, uretse kuba yongerwa mu mashini yogosha kugirango ikore neza, ashobora no gusigwa ku musatsi n'ubwanwa igihe bibaye bigufi kugirango imashini yogoshe neza kandi itangije uruhu. - Imashini zidoda imyambaro:
Izi mashini, ahanini zikoze mu byuma binyuranamo kenshi cyane ubutaruhuka. Niyo mpamvu udakoresheje aya mavuta, imashini yagira ikibazo cyo gukora neza, no kumara igihe. - Ingufuri:
Abantu benshi bakoresha ingufuri, yaba hanze no mu nzu imbere. Aya mavuga atuma zifunga kandi zigafunguka bitaruhanije, ntizirwara ingese, kandi imfunguzo zazo zigahora zinjiramo bitagoye. - Ibikoresho bya buri munsi:
Yakoreshwa mu kurinda n'ibindi bintu bikoze mu cyuma, ariko binyuranamo kenshi byisanisha n'ibyo twavuze haruguru.
UMWANZURO:
Umaze gusoma neza iyi nyandiko no kuyumva, ubona ko aya mavuta wagombye kuba uyatunze iwawe, n'aho ukorera. Kuko ibiyakenera twamaze kubona ko ari byinshi. Ikigo kabuhariwe mu gucuruza ibikoresho nkenerwa buri munsi rero cya RIVER TRADING LTD mu bunararibonye bwayo, no kwita ku bakiriya, yabonye ko ari ingenzi kuyazana kandi ku giciro utasanga ahandi. Bimwe muri biriya bikoresho akoramo kandi nabyo irabifite. Urugero twavuga ni nk'IMASHINI IDODA IMYENDA n'INGUFURI.
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD