
Iyo bavuze Ubutabazi bw'ibanze, bivuze nyine igikorwa icyo aricyo cyose umuntu akora atabara umuntu ugize impanuka iyo ariyo yose itunguranye. Ingero ni nyinshi twavuga: nko kuba umuntu yakwikomeretsa arimo ahata ibyo kurya, umukanishi afunga ibyuma nawe bikamukomeretsa, umwana arimo akina n'abandi akagwa agakomereka, abakinnyi mu myitozo itandukanye barakomereka, mu mazu ya siporo zitandukanye abantu barakomereka bitunguranye, ingero ni nyinshi.
Kuki ari byiza gutunga Agasanduka k'ubutabazi bw'ibanze?
Kurinda amagara:
Ubusanzwe mu kinyarwanda ngo "Amagara araseseka ntayorwa" amagara, cyangwa ubuzima muri rusange rero, ni ngombwa ko arindwa. Ubutabazi bw'ibanze nigo bukenerwa, uwakomeretse ava amaraso, make cyangwa menshi. Ibikoresho byo kuyahagarika bidahari birumvikana ko byamuviramo ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima.
Kwirinda kongera gukomereka:
Mu gutabara uwakomeretse, bituma igikomere kitaguka cyane, kandi kitajyamo umwanda watera ubundi burwayi. Ikindi abaganga bahuguwe iyo bahageze basanga nta zindi ngaruka zikomeye zabaye.
Gukira byihuse:
Iyo uwakomeretse atabawe vuba, byongerera umubiri we ubushobozi bwo gukira vuba.
Ni nde utanga ubutabazi bw'ibanze?
Ubutabazi bw'ibanze butangwa n'umuntu wese wabihuguriwe, ndetse n'undi wese waba yarigishijwe uburwo byo gutabara uwakomeretse cyangwa uri mu kaga ako ari ko kose.
Ingero z'ubutabazi bw'ibanze.
- Koza no gupfuka ahantu hari agakomere gatoya cyangwa ahakobotse.
- Kwita ku bushye bworoheje bwo ku ruhu.
- Kwambika umuntu igitambaro cyabugenewe (Bande) igihe yavunitse.
- Gutanga imiti y'ibanze itanditswe na muganga.
- Kongerera umuntu umwuka no gutera k'umutima ibyo bita (CPR)
- Gufasha umuntu wagize ihungabana.
- n'ibindi


Akamaro k'ubutabazi bw'ibanze.
Bituma ubuzima busugira, kandi ntihagire ibikomere bigora kuvurwa, mbese gukira bikihuta.
Bigabanyiriza uwagize impanuka cg urwaye ububabare bukabije.
Kumenya Ubutabazi bw'ibanze ni ingenzi ku muntu wese, kuko impanuka cyangwa uburwayi butungurana igihe cyose no ku muntu wese.
Ese ni ngombwa kandi hari Abaganga?
Ni ngombwa cyane kuko burya akenshi muganga atabara uwagize impanuka ari mu bantu no mu buzima busanzwe, igihe rero Muganga ataraboneka, Ubutabazi bw'ibanze nk'uko izina ribivuga ni ingenzi. Tekereza umuntu wabuze umwuka n'umutima wahagaze yarohamye mu mazi, kandi hari ushoboye kuwumwongerera umwuka?
Inkuru ya Clement Mukimbili
River Trading Ltd
Source:
Wikipedia
Goodle AI.