




Aka gasanduka cg agakapu k'ubutabazi bw'ibanze, kagizwe n'urunyurane rw'imiti n'ibikoresho by'ubutabazi bw'ibanze nk'uko izina ryako ribivuga. Kakaba karagenewe kuba gafite iby'ibanze byatuma uwakomere atabarwa mu gihe ategereje ubutabazi bwa muganga w'umwuga cg akagezwa kw'ivuriro rimwegereye.
Utu dusanduka cg udukapu, dukenerwa ahantu henshi, twavuga nko mu rugo, mu mamodoka atwara abagenzi n'asanzwe, aho abantu bakorera mu biro cg amagaraji n'udukiriro, n'ahantu hose hahurira abantu benshi ni ngombwa ko tuhaboneka. Cyane cyane ko ibyago bitera bidateguje.
Aka gakapu cg agasanduka k'ubutabazi bw'ibanze, gakoreshwa iki mu buryo bw'ibanze?
Gutabara ibikomere byoroheje:
Habamo ibikoresho bituma umuntu atabarwa igihe yakomeretse udukomere duto tworoheje, nko kugwa, gusenuka ku ruhu, ugubyimba cg uduheri duto dukenewe gupfukwa n'udusebe ariko dutoya, tutibagiwe n'ubushye ariko buri ku rwego ruto cyane.
Ibikomere binini:
Hari udukapu cg udusanduka tuba turimo ibikoresho byinshi byashobora no gutabara ibikomere binini, ubushye budakabije, n'ahaba hakenewe gupfukwa ari hanini, cg se no kuba hakenerwa ko amaraso ahagarikwa mu gihe ahakomeretse hava. Ibi ariko biterwa nyine n'ubwoko igikapu n'ibikigize.
Imvune:
Kenshi na kenshi muri utu dukapu, usangamo n'udutambaro twagenewe kuba twatabara uwavunitse, ariko mu rwego rwo kumufasha kurindira muganga, atababara. Cyangwa se aho yavunitse ntihakomeze kunyeganyega.
Impamvu ituma wagura aka gasanduka cg agakapu k'ubutabazi bw'ibanze.
Umwanzuro:
Muri make, kuyavuga siko kuyamara, agakapu cg agasanduka k'ubutabazi bw'ibanze ni ingenzi cyane rwose kuba katabura aho abantu bari. Ibyago ntibiteguza. Ni byiza kandi ko aho abantu bahurira burya habamo n'abazi gutabara mu buryo bw'ibanze, bakaba bamenya no gukoresha ibikoresho birimo. Abafite ibigo ndetse bakagira n'abakozi benshi birakwiye ko bagira abakozi bahuguwe mu butabazi bw'ibanze. Iwacu imuhira, no mu mashuri ntawakwibagirwa ko ari ngombwa gutunga bene ubu bukapu; dore ko abana n'abanyeshuri hirya no hino baba bakina bakaba bakomereka bitunguranye.
RIVER TRADING LTD rero buri gihe mu gushaka ibisubizo by'abakiriya, ndetse n'icyatuma umutekano w'ibyabo n'ababo uhora ku isonga, ishakisha ikintu cyose gikenewe nk'igisubizo mu buzima bwa buri munsi.
Soma indi nkuru ivuga UBUTABAZI BW'IBANZE
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD