



Amavuta y'imashini mu ndimi z'amahanga (Lubricant) yagenewe muri rusange gufasha ibyuma bigize imashini, guhora bikeye, kudakubanaho, gukobagurika, gushyuha vuba, no kutangirika ubusa. Ikindi aya mavuta atuma ibyuma binyuranamo neza, bikayegayega nta kibangamira ikindi. Bityo bigatuma ibyuma yakoreshejwemo biramba ntibisaze vuba.
Amavuta y'imashini kandi yifitemo ubushobozi bwo koza ibyuma mu gihe biba biri mu kazi, kuko acengeramo hose kandi ni mu gihe aba yorohereye. Bityo rero ingese n'indi myanda ntibibone aho bica byangiza.
Impamvu mukwiye kuba mufite amavuta y'imashini buri gihe.
Isabune yagenewe gusukura ubwiherero ya RIVERยฎ cyane cyane ubu bwa kijyambere, igizwe n'ibinyabutabire bituma ikora uwo murimo nta makemwa. Ikoranye ubuhanga buhanitse kuko yifitemo ubushobozi bwo kurwanya impumuro mbi ikomoka ku mwanda, ikuraho ibizinga bya hato na hato kandi yica udukoko twatera indwara.
Impamvu eshatu za ngombwa mu gukoresha Toile Cleaner ya RIVERยฎ
Imodoka yogeje neza, igaragara neza. Koza imodoka buri gihe byongera umutekano w'uyitwaye, kuko aba abona neza mu birahure, amatara yaka neza kandi irangi ryayo ntiricuya. Isabune yoza imodoka ya RIVERยฎ ifite akarusho ko kuba ikoranye amavuta atuma imodoka ibengerana nyuma yo kumuka. Ikindi kandi nta munyu uyirimo ushobora kwangiza irangi no kuba imodoka yarwara ingese.
Kuki ari ngombwa koza imodoka yawe?