



Ni igikoresho umuntu afata ashaka guca imirongo (feriyeri) inyuma ku matiyo y'ibyuma cg pvc, ndetse no ku maburo. Gikoreshwa cyane cyane mu by'amazi ndetse n'iterateranywa ry'ibyuma.
Kupe feriyeri muri make.
Iki gikoresho kandi ntikirabona izina ryihariye mu kinyarwanda ubwo twandika iyi nkuru, ariko uwasobanura uko giteye yavuga ko, ari igikoresho kimeze nk'igipande cy'itiyo ibumbye nk'akeso,
Umufundi wabigize umwuga agirwa n'ibikoresho bimufasha mu mirimo ya buri munsi. iyi mashini itobora imyenge itandukanye kandi ahantu hatandukanye. Mu byuma, mu biti ndetse no ku nkuta z'amazu dutuyemo. Byumvikana ko yagenewe gukoreshwa ahantu henshi, ariko tutanibagiwe ko yanafunga ikanafungura amavisi n'amaburo.
Iby'ingenzi wamenya kuri iyi mutobozi.
Iyi pensi nk'uko bigaragara ku mashusho yayo, yakorewe cyane cyane gufasha uyikoresha gukurura cg gukura imisumari n'utwuma twafashe mu mbaho, mu biti cg ibindi bintu, ariko cyane cyane bikoze mu giti. Ishobora no gukoreshwa mu kugonda, gukata no gukurura insinga zitandukanye bitewe n'aho bashaka kuzicisha, cg ziri kure aho intoki zitagera.
Ibintu by'ingenzi iyi pensi yagenewe: