Diamond-Mix ni iki?
ISABUNE YO KOZA IBYOMBO YA RIVERยฎ

Koza ibyombo ni umurimo wa buri munsi, kandi ukenewe cyane. Ntawe utayobewe ko kugirira isuku ibyo turiraho tunyweramo ari byiza kandi biri mu bisigasira amagara yacu.
Iyo rero umuntu atekereje isabune yo gukoresha, ngo asoze uwo murimo ntagereranywa w'isuku y'ibikoresho byo kuriraho, mu yandi magambo ibyombo, ijambo rikomoka mu rurimi rw'igiswayire (Vyombo). Atekereza kabiri kugirango ahitemo isabune nziza, ibyoza bigacya, idahenze kandi yujuje ubuziranenge.
Isabune y'amazi yaย RIVERยฎย ni gati ki?
UMUTI WOZA IBIRAHURE BIKANOGA - Glass Cleaner

Uyu muti benshi mumenyereye kwita Glass Cleaner, ni igisubizo ku birahure ndetse n'ibikoresho bikenera guhanagurwa buri kanya. Iyo ukoreshejwe neza utanga igisubizo kirambye ku buryo nta mikori, ibintu bimeze nk'ibiraka cg imyanda biba bikirangwa ku cyo wakoreshejweho.
Ese uyu muti ukoreshwa he?
AGASANDUKA K'UBUTABAZI BW'IBANZE

Aka gasanduka cg agakapu k'ubutabazi bw'ibanze, kagizwe n'urunyurane rw'imiti n'ibikoresho by'ubutabazi bw'ibanze nk'uko izina ryako ribivuga. Kakaba karagenewe kuba gafite iby'ibanze byatuma uwakomere atabarwa mu gihe ategereje ubutabazi bwa muganga w'umwuga cg akagezwa kw'ivuriro rimwegereye.
Utu dusanduka cg udukapu, dukenerwa ahantu henshi, twavuga nko mu rugo, mu mamodoka atwara abagenzi n'asanzwe, aho abantu bakorera mu biro cg amagaraji n'udukiriro, n'ahantu hose hahurira abantu benshi ni ngombwa ko tuhaboneka. Cyane cyane ko ibyago bitera bidateguje.
Aka gakapu cg agasanduka k'ubutabazi bw'ibanze, gakoreshwa iki mu buryo bw'ibanze?