



Umufundi wabigize umwuga agirwa n'ibikoresho bimufasha mu mirimo ya buri munsi. iyi mashini itobora imyenge itandukanye kandi ahantu hatandukanye. Mu byuma, mu biti ndetse no ku nkuta z'amazu dutuyemo. Byumvikana ko yagenewe gukoreshwa ahantu henshi, ariko tutanibagiwe ko yanafunga ikanafungura amavisi n'amaburo.
Iby'ingenzi wamenya kuri iyi mutobozi.
Iyi pensi nk'uko bigaragara ku mashusho yayo, yakorewe cyane cyane gufasha uyikoresha gukurura cg gukura imisumari n'utwuma twafashe mu mbaho, mu biti cg ibindi bintu, ariko cyane cyane bikoze mu giti. Ishobora no gukoreshwa mu kugonda, gukata no gukurura insinga zitandukanye bitewe n'aho bashaka kuzicisha, cg ziri kure aho intoki zitagera.
Ibintu by'ingenzi iyi pensi yagenewe:
Umubaji utagira iranda, uwavuga ko atagira icyo ageraho ntiyaba yibeshye. Ibi si amakabyankuru, ahubwo ni ukuri kuzima. Impamvu nta yindi, umubaji wabigize umwuga akenera ko urubaho ruba rusoje neza, ruringaniye, rwogeje, rudafite amasubyo asumbana dore ko ibiti bigira amasubyo. Cg se imigongo ya hato na hato isumbana ku giti, urubaho n'impera zarwo.
Mu buryo burambuye IRANDA ikora ite imaze iki?