



Udupine dutuma inzugi ziyegayega dukoreshwa ahanini ku nzugi ziremereye kandi nini, zagora umuntu kuzisunika igihe akinga cg akingura. Tuboneka mu bipimo bitandukanye bitewe n'ubunini bw'aho dushyirwa, muri RIVERΒ TRADING LTDΒ haboneka milimeteroΒ 40,60,80,100mm.Β Mui buryo bugezwehoΒ utu dupine dushobora no gukoreshwa ku madirishya aremereyeΒ cyane cyaneΒ mu nganda.
Utu dupine turi mu moko menshi atandukanye n'ibipimo bitandukanye tuzagenda tugarukaho mu nkuru zizagenda zandikwa. Kandi muri RIVER TRADING LTD hari amoko menshi ateganirijwe ubwoko bwose bukenerwa n'abubaka.
Aho utu dupine dukenerwa cyane cyane:
Ni igikoresho umuntu afata ashaka guca imirongo (feriyeri) inyuma ku matiyo y'ibyuma cg pvc, ndetse no ku maburo. Gikoreshwa cyane cyane mu by'amazi ndetse n'iterateranywa ry'ibyuma.
Kupe feriyeri muri make.
Iki gikoresho kandi ntikirabona izina ryihariye mu kinyarwanda ubwo twandika iyi nkuru, ariko uwasobanura uko giteye yavuga ko, ari igikoresho kimeze nk'igipande cy'itiyo ibumbye nk'akeso,
Umufundi wabigize umwuga agirwa n'ibikoresho bimufasha mu mirimo ya buri munsi. iyi mashini itobora imyenge itandukanye kandi ahantu hatandukanye. Mu byuma, mu biti ndetse no ku nkuta z'amazu dutuyemo. Byumvikana ko yagenewe gukoreshwa ahantu henshi, ariko tutanibagiwe ko yanafunga ikanafungura amavisi n'amaburo.
Iby'ingenzi wamenya kuri iyi mutobozi.