IRANDA IGIKORESHO UMUBAJI ATABURA
Umubaji utagira iranda, uwavuga ko atagira icyo ageraho ntiyaba yibeshye. Ibi si amakabyankuru, ahubwo ni ukuri kuzima. Impamvu nta yindi, umubaji wabigize umwuga akenera ko urubaho ruba rusoje neza, ruringaniye, rwogeje, rudafite amasubyo asumbana dore ko ibiti bigira amasubyo. Cg se imigongo ya hato na hato isumbana ku giti, urubaho n'impera zarwo.
Mu buryo burambuye IRANDA ikora ite imaze iki?