RIVER LED PANEL LIGHT 💡

RIVER LED PANEL LIGHT

Iri jambo LED rikomoka mu cyongereza (Lighting Emitting Diod) bishatse kuvuga akuma gato gatanga urumuri.

Ni ubwoko bw'itara ritanga urumuri binyuze mu dutara duto duto cyane, aritwo bita LED mu ndimi z'amahanga. Rikoranye ubuhanga butuma ribasha guhindura amashanyarazi mu rumuri rwaka cyane,

kandi rukamara igihe, bidasabye umuriro mwinshi uhenze, nk'amatara ya cyera.

Iyo ugereranije n'aho itara rya kera ryacanaga, ubu itara rikoranye ubu buhanga, ricana mu bwikube bugera ku icumi.

Akamaro ko gukoresha amatara ya LED

Umutekano: Gukoresha aya matara, byongera umutekano kuko ntabwo akunda gushya ku buryo byatera ibishashi by'umuriro. Bivuze ko hari amahirwe menshi ko nta nkongi y'umuriro yatera.

Kwaka igihe kirekire: Amenshi muri aya matara usanga ashobora kwaka amasaha agera ku bihumbi 10 ndetse akaba yanarenga, ugereranije ni nk'imyaka ibiri. Hari ndetse n'ashobora kwaka imyaka 10 bitewe n'ubwoko ndetse n'igiciro cyayo.

Gusimbuzwa ntibihenda: kubera ahanini ibiciro aya matara aba ariho, iyo ryangiritse, rishaje se cyangwa ritaka neza, kugura irindi ryo gusimbuza ntibiba bihenze.

Urumuri ruhagije: Aya matara yo mu bwoko bwa LED atanga urumuri rwererana cyane, cyangwa rw'umuhondo wera cyane, bigatuma abantu babona neza ibyo bakora, ugereranyije n'aya kera.

Urwunguko: Iyo inzu yose ikoresha amatara y'ubwoko bwa LED, amafaranga agendaho aba make cyane kuko ibiciro byayo bihendutse. Ndetse no gusimbuza ashaje bigahenduka.

Ushaka kumenya amakuru arambuye kuri matara ya LED wakwisomera izi mbuga zikurikira.
Article by CM - RIVER TRADING LTD

Source:
WIKIPEDIA
EQUANS
LIGHTING COMPANY
US DEPARTEMENT OF ENERGY