




Iyi pensi nk'uko bigaragara ku mashusho yayo, yakorewe cyane cyane gufasha uyikoresha gukurura cg gukura imisumari n'utwuma twafashe mu mbaho, mu biti cg ibindi bintu, ariko cyane cyane bikoze mu giti. Ishobora no gukoreshwa mu kugonda, gukata no gukurura insinga zitandukanye bitewe n'aho bashaka kuzicisha, cg ziri kure aho intoki zitagera.
Ibintu by'ingenzi iyi pensi yagenewe:
Gukura imisumari n'utwuma aho twafashe:
Iyi pensi kubera uko ikoze, bituma ishobora kwifashishwa mu gukurura udusumari tureture cg tugufi ariko twahenengeye mu kintu. Abakunze gukora inkweto barabizi kuko barayifashisha. Mbese aho inyundo isanzwe itakoreshwa iyi niyo yitabazwa.
Gukata no guhambiranya:
Iyi pensi ishobora gukoreshwa ikata insinga n'utundi tuntu, kandi igakoreshwa inahambiranya izo nsinga yaciye, cg ihuza ibintu biri bufatishwe izo nsinga. Urugero nk'igihe abafundi bari guhuza ibyuma bizashyirwamo beto, cg bubaka urugo rwa senyengi.
Guhambiranya ibintu, no Gukurura.
Ikoreshwa nanone mu gufatanya ibintu ngo bidatandukana, bikaguma byegeranye neza, hakoreshejwe insinga, ikindi kandi n'igihe ukeneye gukurura imigozi n'insinga zinyuze ahantu hafunganye, iyi pensi yakwifashishwa.
Gukoreshwa mu masinga (amasinga yo mu bwubatsi bwa beto)
Iyi pensi yagenewe cyane cyane gukoreshwa mu bintu bijyanye n'amasinga. Abafundi bayifashisha bahambiranya insinga zikoreshwa ku bikwa ndetse no mu nyubako ndende. Ikoreshwa no mu kubaka urugo rwa senyengi n'ibisa nk'ibi.
Izi pensi ziboneka mu ndeshyo zitandukanye.
Ubusanzwe ikunze gukoreshwa ireshya na mm200-210 bihwanye na inch 8 ku gipimo cy'abongereza.
Indeshyo ziboneka ku isoko muri rusange n'izi zikurikira:
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD