AKAROBINE KO MU BWIHERERO - SHATTAF 🚿

River® Shattaf - handheld Bidet sprayer

Utangiye gusoma iyi nkuru wibaza icyo izina shattaf bivuze, bikomoka mu cyarabu bikaba bishatse kuvuga kunyuguza cg gufuririza amazi. Ariko mu ndimi zindi Aka karobine kitwa (bidet shower mu cyongereza
Shattaf rero ni akarobine gato gakoze kuburyo korohera umuntu kuyobora amazi aho ashaka, akayafungura akanayafunga akoresheje ikiganza kimwe. Kagenewe cyane cyane gukoreshwa mu bwihereho igihe umuntu akaraba mu myanya y'ibanga. Ariko nanone ashobora no kugakoresha yoga no ku birenge.

Ese ni ngombwa kuba mu nyubako irimo Shattaf?

Muri iki gihe isuku yitaweho cyane, kandi hateye indwa z'ibyorezo ni byiza ko inyubako zose zakagize Akarobine ko mu bwiherero (Shattaf) mu kongera amahirwe y'isuku kuri buri wese. Ikindi kandi byongerera abari n'abategarugori umunezero wo kwigirira isuku mu buryo bworoshye.

Shattaf ikoreshwa he?

  • Gusukura imyanya y'ibanga: mu buryo bw'ibanze, igitekerezo cy'aka karobine gato cyari ugusukura imyanya y'ibanga mu gihe umuntu ari mu bwiherero (ubwihugiko)
  • Gufura utwenda tw'abana: Abana bakunze kwanduza imyenda yabo y'imbere, aka karobine rero gafasha no gusukura imyambaro yabo iyo harimo imyanda ikomeye mbere yo kuyisukura n'ibindi.

Ahandi Shattaf yakoreshwa
Usibye mu bwiherero kuko ikoreshwa na bose, ariko aka karobine kakoreshwa n'ahandi. Ingero zikurikira zirerekana ko gakoreshwa ahandi hantu:

Salon de coiffure: Aho batunganyiriza imisatsi, cyane cyane iyo bogereza abantu mu misatse, aka karombine karakoreshwa, kuko gafite umugozi muremure kandi ufobagana neza, ndetse no kuringaniza amazi akagenda neza mu musatsi bikoroha kandi bikihutisha kumaramo isabune n'umwanda. Bitagoye ufura mu mu mutwe.

Gusukura Amatungo yo mu nzu:  Hari abantu batunga imbwa nini n'intoya, injangwe ndetse n'andi matungo babana nayo kandi bakayagirira isuku, akarobine gakoze muri ubu buryo nako kabafasha koza neza ayo matungo kandi amazi ntiyangirike kuko aba adataragurika hirya no hino.

Gusukura imihango y'abagore n'abakobwa: Birazwi ko abategarugori n'abakobwa ibihe cy'imihango bakenera isuku ihagije. Aka karobine ni keza cyane kuko kabafasha kwitunganya neza, vuba kandi hakoreshejwe amazi meza kandi makeya. Abamenyereye kugakoresha bose bahamya ko gatanga isuku ihagije, kandi amazi agera hose.

Koga ibirenge: Abandi bantu cyane cyane boga ibirenge neza, bakunze kugakoresha kuko kaborohereza kandi kagakoresha amazi makeya. Cyane cyane abantu bakuze batangiye kugira imbaraga nkeya, ariko n'abandi bituma ibirenge byoga neza ukabyunyuguza bitakugoye.
Koga cg koza Abafite ubumuga: Abantu babana n'ubumuga butandukanye, ariko cyane cyane badashobora gukoresha ubundi buryo, aka karobine karabafasha cyane. Ikindi kandi iyo hari umuntu ukeneye gufasha ufite ubumbuga nawe biramworohera kumukarabya.

Akamaro ka Shattaf - Akarobine ko mu bwiherero

Kongera isuku ihagije: birazwe ko amazi ahanagura neza umwanda kurusha impapuro z'isuku, bityo aho bishoboka aka karobine kaba igisubizo.
Kugabanya umwanda mu bidukikije: Amazi iyo akoreshejwe mu isuku, bituma impapuro n'ibindi byakwangiza bigabanuka, kandi amazi ajya mu butaka cg agakoreshwa mu bindi.
Kudasesagura amafaranga: Shattaf ikoresha amazi makeya bityo amafaranga yakaguze ibindi bikoresho akazigamwa.
Kugabanya ibibazo mu matiyo: Iyo hakoreshwa impapuro zo kwisukura nkeya bigabanya kuba amatiyo yaziba bityo ibibazo byo kuzibura toilet bikagabanuka.

 

Uko Shattaf ikoreshwa mu bwihererero
1. Icara neza kandi witeguye, kuri toilet cg aho ugiye gukarabira.
2. Fatisha akarobine, akaboko kamwe, wegereze aho kagiye kohereza amazi.
3. Kanda n'akandi kaboko, buhoro buhoro ugenda uboneza amazi ahari imyanda, ari nako wihanagura n'ikindi kiganza.
4. Usoje igikorwa, wakwihanaguza igitambaro wateganije cyiza, cga impapuro z'isuku nka POSHY Toilet paper.

Ese Shattaf iboneka he?
Mu maduka menshi acuruza ubuconco bw'abubatsi, ariko cyane cyane barangurira mu iduka Rinini rya RIVER TRADING LTD riherereye mu mujyi wa Kigali, wakanda aha ukabona aderesi. Muri RIVER TRADING LTD ho bakaba bafite umwihariko kuko bafite amako n'amabara buri wese yakwihitiramo. Akarusho kaho kandi ibiciro biba biri hasi ugereranije n'ahandi, kandi ibikoresho byaho bikaba byizewe.

UMUSOZO

Burya ngo ararekwa ntashira, ibyo tubabwiye kuri aka Karobine gato ko mu bwiherero ntibyarangira. Gusa buri umwe umwe yutekereza icyo yagakoresha gipfa kuba gikeneye amazi, yewe hari n'abagakoresha buhira indabo n'ubwo tutabivuze. Ariko gusa icy'ingenzi kigaragara ni akamaro kako. Ahubwo twakubaza tuti: "UTEGEREJE IKI NGO UGIRE MU NZI YAWE SHATTAF?"

Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD

Sources:
Google