
Umuti uhanagura verini ku nzara💅🏽

Nail polish remover ya RIVER®, benshi bakunze kwita Disolva (Dissolvant), nabyo mu ndimi z'amahanga (icyongereza n'igifaransa) twavuga ko ari umuti umeze nk'amazi ariko wifitemo ubushobozi bwinshi butandukanye bwo guhanagura no gufungura ibintu byinshi byo mu rugo.
Uyu muti ukoze mu kinyabutabire cya asetone(ACETONE) tuza kugarukaho hasi, ukoreshwa mu guhanagura verini ku nzara nk'uko izina ribivuga, guhanagura colle cg ibivuta byasigaye ahomotse za mpapuro zimatira (stickers), Guhanagura irangi ry'amakaramu amwe ashushanya (permanent markers), guhanagura imikori n'amarangi yafashe ku bintu bikoze mu ruhu, gusukura ibikoresho bimwe na bimwe byo mu rugo, inakoreshwa kandi mu gusukura ibikoresho bikoreshwa mu guca inzara kuko yica ubukoko.
Nail polish remover mu bijyanye n'ubwiza bwa muntu.
- Gukuraho verini(Nail polish remove): ituma verini iva ku nzara neza kandi inzara zikuma neza ku buryo verini yindi iri bufate neza.
- Gufungura verini(Dissolvant): iyo verini yumagaye mu gacupa, iyi nail polish remover ya RIVER® ishobora kongera gutuma isubira kuba verini mu gihe yari yumagaye. Usukamo gakeya hanyuma ukazunguza agacupa, ako kanya verini ikongera igakora neza.
- Gukuraho colle y'inzara: mu buryo bugezweho, abantu bakoresha inzara zomekwa ku mubiri, hari kole(colle) ikoreshwa, iyo rero ikurwaho neza n'iyi Remover ya RIVER®
- Gukesha inkweto z'uruhu: Abantu bambara inkweto zikoze mu ruhu runoze kandi nyarwo, iyi Nail polish remover ya RIVER® ihanagura neza izo nkweto zigashshagirana ukoresheje agatambaro gakuraho imikori yaba yiyometseho. Muzagerageze. Hari n'ibindi ikora tutarondora magingo aya.
Nail polish remover mu masuku yo mu rugo.
- Gukuraho ibisigazwa bya Kole(colle): akenshi hari udupapuro tuba twometse ku macupa cg ibikarito na pulasitiki (labels & stickers) iyi Remover ya RIVER® ibikuraho igihe wabyomoye nabi ukeneye ngo kongera kubikoresha. Urugero nko ku icupa rya Mayonaise ushaka ko ka gapapuro kavaho.
- Gukuraho ibizinga n'imikori: Ishobora gukoreshwa ihanagura aho inkweto zasize siraji ku bintu cg ku nkuta, ku makaro ndetse, amabuye n'ibirahure. Ishobora kandi no guhanagura irangi ku myenda no ku ma tapi.
- Guhanagura irangi: aha iyo bikoranwe ubwitonzi, iyi remover yahanagura irangi ku buroso n'ahandi ryafashe bitewe n'uko rikoze. Ishobora kandi guhanagura umuti w'amakaramu amwe afatira cyane ku bintu nk'ibirahuri, ameza n'ibindi bikenewe guhanagurwa ariko hitonderwa ko igihanagurwa kitangirika.
- Guhanagura ibikoresho: imikasi, inzembe zogosha ubwanwa n'incakwaha, utwuma dukata inzara n'utundi dukoresho tw'isuku mu rugo no mu ma salon de coiffure, twose duhanagurwa neza na Nail Polish Remover, uburyo bwiza bukaba kubyinikamo nk'iminota 5 hanyuma ukogesha amazi meza atemba.
- Gukesha amadongo: abatunze amasahane akoze mu idongo, cg ibumba n'ibikombe, uyu muti urakora cyane, ubanza kuwusigisha igitambaro, nyuma ukoza n'isabune bisanzwe, imikore n'ibizinga byatewe n'ibiryo n'ibyayi bikavaho. Ariko witondera ahari irangi.
IBYO KWITONDERA mu gukoresha Nail Polish Remover ikoze muri ACETONE.
- Gukorera ahari umwuka uhagije: igihe cyose ukoresha Nail Polish remover ya RIVER®, reba neza niba atari mu mfunganwa, ko amadirishya n'imiryango bifunguye.
- Kwirinda umuriro ugurumana: irinde kuyikoresha hafi y'ikirimi cy'umuriro, buji, imbabura n'ibindi byose byatuma habaho inkongi y'umuriro.
- Kurinda uruhu rwawe: ni byiza gukoresha iyi rimover wambaye uturindantoki, ku bantu bafite uruhu rworoshye yabatera umwera, gukanyarara no kumagana.
- Kwitondera ibikoresho: mbere yo guhanagura ikintu runaka, banza ukoze ahantu hacyo hihishe, urebe ko nta ngaruka, kuko hari ibyo ishobora kwangiza cyane cyane bikoze muri plastiki ndetse n'imbaho zisize verini.
Inkuru yateguwe na
Clement Mukimbiri
Ikibonezamvugo:
Acetone: ni ikinyabutabire kitagira ibara gisa nk'amazi y'urubogobogo, kikaba gitinya umuriro cyane, gikoreshwa mu gufungura amarangi, verini zo ku nzara n'ibindi. Gishobora no gukoreshwa mu gusukura ibintu. Ikindi iki kinyabutabire kizwiho ni ukuyengesha ibinyamavuta cg ibinure (fats). Mu magambo cg imvugo ya gihanga cyandikwa gitya: (CH₃)₂CO. ibindi bisobanuro biri kuri Wikipedia.org
Aho byakuwe:
1.Reader's Digest > https://www.rd.com
2.Glimmr > https://glimmr.co.uk