
Metal Junction box - Agasanduka gato gahurizwamo insinga k'icyuma.

Muri rusange aka gasanduka cga agakombe nk'uko bamwe mu bafundi bakunze kukita, gakoze mu cyuma cyizewe, gafite akamaro kanini cyane mu nyubako zose. Kuko gatuma habaho umutekano cyane cyane aho insinga zihurira. Haba izigana ku matara cg ibindi bintu bicomekwa, kuko igihe habaye ibishashi by'umuriro ko kadashya bityo bikaba byagabanya impanuka. Ikindi kandi Abakora amashanyarazi biborohera kubona aho bakura umuriro cg bakosorera amakosa yaba yabonetse muri guhambiranya insinga (installation)
Akamaro k'aka gasanduka cg agakombe ni kenshi mu buryo bukurikira:
- Kurinda amahuriro y'insinga: Utu dusanduka turinda aho insinga zihurira cyangwa zicikamo kabiri mu kwangirika ku buryo bufatika, ivumbi n'indi myanda, bityo bikagabanya ibyago by'inkongi y'umuriro.
- Gufata ubushyuhe ntibusakare: Kubera ko gakoze mu cyuma bituma iyo habayeho ubushyuhe bukabije, byatuma ibikegereye bigira umutekano, cg ngo bishye vuba vuba. Ubutabazi bukaba bwaza amazi atarenga inkombe.
- Guteranya insinga neza: Gatuma habaho guhuza insinga neza, no kuba abakora amashanyarazi babona aho bacomeka za Prise, na twa twuma twatsa amatara (Interrupteur) ndetse n'ibindi byashoboka, bitewe n'umunyamashanyarazi.
Usibye ibi tuvuze haruguru, hari n'ahandi henshi tutarondora, nko mu nganda n'ibigo binini bikenera ibikoresho biramba, bose bitabaza utu dusanduka cg udukombe.
Kuki ari byiza guhitamo udusanduku dukoze mu cyuma?
- Kuba dukomeye kandi turamba: Ibi byo birumvikana kuko dukoze mu cyuma, ariko no kuba tudakangwa n'ubushyuhe nka pulasitiki byongera icyizere ku muntu udukoresheje.
Kwirinda inkongi y'umuriro: icyuma gakozemo cyihanganira ibishashi byaturuka ku masinga adakoranaho neza. Ibyo bishashi rero ntacyo biba bigitwaye. - Guhisha umuriro mu butaka(Ground) Abakora umuriro barabizi, iki gikorwa nacyo ni ingenzi kuko gatuma umuriro wabuze iyo ujya aho kwangiza ushirira mu butaka cyane cyane nk'ukomotse ku nkuba.
Umwanzuro
Ntawavuga ibyiza by'utu dukombe cg udusanduka duteranyirizwamo insinga ngo arondore. Icyakoze RIVER TRADING mu gushakira umuti n'ibisubizo ku batekinisiye batandukanye, ishakisha uburyo bwose yabagezaho ibikoresho byizewe, bihendutse kandi byujuje ubuziranenge.
Hari uwagize ati: "Akeza karigura" nimugane amaduka ya RIVER TRADING LTD mu mugi no ku Muhima, ndetse n'amaduka y'ibikoresho by'amashanyarazi mubaze ibya RIVER® murasanga bifite ireme n'umwihariko cyane cyane ku biciro n'ubwiza.