




Igisubizo cy'iki kibazo kirumvikanamo ijambo "Ubwirinzi" urumva ko iyi ngofero ifite itandukaniro n'izindi. Ikigenderwaho kugira iyi nyito nta kindi koko ni uko yakorewe kuri nda umutwe, impanuka zitandukanye.
Kenshi mu mirimo y'ubwubatsi, habamo impanuka nyinshi za hato na hato, bigoye kwirinda utambaye iyi ngofero.
Twavuga nko kuba waba uhagaze ikintu kigaturuka hejuru gitunguranye kikakugwira. Ingero nk'imisumari ku gikwa, ibirahure, ibimene by'amacupa, imbaho, isima n'umucanga, amabuye n'ibindi. Abafundi bamenyereye umwuga aha ho barabyumva neza.
Usibye ibi tuvuze haruguru, hari n'igihe abantu banyuranamo mu kazi bagongana, kandi bikoreye imitwaro yo mu kazi. Ikindi kandi iyi ngofero ituma unagaragara ko uri mu kazi kawe; cyane ko ikoranye amabara agaragarira buri wese ukureba, bityo bigatuma ntacyaguhungabanya.
Ikoze ite?
Ingofero z'ubwirinzi kenshi zikoze mu binyabutabire bitaremera cyane cyane nka purasitiki (Plastic), hakongerwamo uburyo bwo kuzikomeza ku buryo zidapfa kwiyasa uko ziboneye. Mbese icyazihungabanya cyose kikaba kidapfa kuzitobora aho akazi gakorerwa.
Inyungu yo gukora wambaye ingofero y'ubwirinzi.
Yewe inyungu ni nyinshi kandi ni iby'agaciro kwambara ingofero y'ubwirinzi igihe cyose uri mu kazi. Zimwe muri izo nyungu twavuga:
Kurinda umutwe kuba wakomereka.
Kurinda abakozi ikintu cyose cyabakomeretsa, gufatwa n'amashanyarazi, n'ibindi bintu bitunguranye byaba ibihanutse, ibiguruka n'ibindi; ni kimwe mu mpamvu ituma iyi ngofero ikenewe. Kuko iyi ngofero irinda uyambaye ubwe ibyo byose bivuzwe haruguru.
Kugabanya umubare munini w'abakomerekera mu kazi.
Ibaze abubatsi ku murimo bakora batambaye bikwije ndetse batarinze imitwe yabo? Gukomereka bya hato na hato byadindiza umurimo, ikindi kandi akazi kanahagarara haramutse uwakomeretse ntawo kumusimbura.
Abakozi baba bagaragara neza mu kazi.
Ingofero nyinshi zigezweho ziza zifite utugarurarumuri, bigatuma uzambaye ashobora kugaragara mu buryo bworoshye na nijoro. Ibi bikaba byiza ku bakora nijoro ndetse n'abakora mu birombe. Ibi kandi ntibireba abazambaye gusa, ahubwo n'abakozi batwara bya bimodoka bipakira (Tingatinga) n'abandi bashoferi biborohera kubona abakozi, bikabarinda impanuka.
Kurinda umusatsi.
Kenshi mu mirimo cyane cyane y'ubufundi, ubwubatsi, gukora mu birombe; hakunze kubamo ibintu byinshi by'amavumbi, n'uruvange rw'ibintu byinshi tutarondora bishobora kwangiza imisatsi yacu, ako kanya cyangwa mu gihe kirekire. Ingofero y'ubwirinzi rero nabyo irabirinda.
Umwanzuro
Abubatsi b'umwuga ndetse n'abakoresha batandukanye, bakunze kwibaza niba ari ngombwa kwambika abakozi ibintu bibarinda, ndetse n'ingofero z'ubwirinzi. Cyangwa ugasanga bararebera mu madarubindi y'amafaranga agahishyi bumva bagiye gutanga ngo baragura ibi bintu. Hari n'ababona ko ari umurengwe no kwigaragaza gusa. Nyamara pe! Ubwirinzi ni ngombwa. Umukozi burya ntaba yikorera, aba akorera igihugu, wowe mukoresha we ndetse n'umuryango we. Kandi twese dukomoka mu miryango. Kandi burya ibintu ni Abantu. Burya kwirinda biruta kwivuza. Niba rero iyi nkuru igufashije. Gana RIVER TRADING LTD iduka ricuruza ibikoresho bihendutse, bikomeye, biramba kandi byujuje ubuziranenge. Harimo n'izi ngofero z'ubwirinzi ziri mu moko atandukanye.