




Tekereza kuri izi ngingoย :
Impamvu gukaraba ari ingenzi.
Gukaraba intoki ni byiza cyane kuko birinda kwandura indwara nyinshi zirimo iz'ubuhumekero ndetse n'izo munda cyane cyane impiswi. Ubukoko bwinshi bukunze kugenda buva ku muntu bujya ku wundi bitewe no kuramukanya, cyangwa gukorakora ku bintu bitandukanye. Ibi rero byatuma wandura igihe wikozeho nawe utakarabye.
Ingero:
Gukaraba intoki bikenewe ryari?
Mu buzima busanzwe kugirango ugumane isuku ihagije, mu muryango wawe, no mu bo mukorana ni byiza guhora ukaraba. Cyane cyane muri ibi bihe tugiye kurebera hamwe byagaragaye ko ari ho hakunze gukwirakwiza udukoko:
Uburyo bwiza bwo koza ibiganza.
Koza ibiganza ubusanzwe biroroshye kuko kenshi tubitozwa tukiri bato. Ariko byagaragaye ko tutabikorana ubushishozi n'ubwitonzi. Niyo mpamvu ari byiza kwita kuri izi ntambwe zikurikira buri gihe:
Udafite isabune yo gukaraba wabigenza ute?
Igihe isabune itabonetse kuko kenshi aho tugenda idahari, cyangwa se yashize? Wakoresha Umuti wagenewe kwica ubukoko ku ntoki (Hand Sanitizer). Ahangaha reba neza niba uyu muti ukozwe muri Alukoro (Alcohol-based) kandi ko nibura irengeje ikigero cya 60% bya Alukoro. Ibi kenshi biba byanditse ku gapapuro kari ku icupa.
Mwareba na Video:
{tiktok https://www.tiktok.com/@rivertradingltd/video/7558773253230054667?is_from_webapp=1&sender_device=pc&web_id=7529454247701693958}
Inkuru yateguwe na:
Clement Mukimbili 28/04/2025 12:13
Aho yakuwe ihindurwa mu Kinyarwanda:
CDC: โบ https://www.cdc.gov/clean-hands/about/index.html
Wikipedia: โบย https://en.wikipedia.org/wiki/Hand_washing