




Ubusanzwe Mubazi y'amazi ya RIVERยฎ (Water meter) ikererwa mbere na mbere mu gupima no kugenzura ingano y'amaziย anyura mu itiyo, akoreshwa mu ngo zacu, n'ahandi hantu hatandukanye amazi akoreshwa.
Ibipimo rero bitanzwe na Mubazi y'amazi ya RIVERยฎ, ni ingenzi kuko bifasha ibigo bitunganya amazi kumenya ingano y'amazi akoreshwa buri munsi, maze nabyo bigateganya cg bigatunganya amazi akenewe mu buryo burambye kandi ntabure hato na hato.
Ikindi Mubazi y'amazi ya RIVERยฎ imaze, ni uko umuntu ku giti cye ayikoresha mu kugirango amenye neza amazi akoresha, biryo bitume yirinda kwangiza, dore ko aba agomba no kuyishyura kuko agurwa. Iyi Mubazi kandi ni nayo ishobora kumwereka ko amazi ameneka, atakoreshejwe kubera wenda ko mu rugo haba hari aho amazi ameneka atabizi; bityo bikamurinda igihombo.
Akamaro ka Mubazi z'amazi mu buryo burambuye
Umwanzuro.
Dukurikije ibimaze kuvugwa haruguru, Mubazi z'amazi zifite akamaro ku mpande zombi, ari abagurisha amazi ndetse n'abayakoresha. Mu buryo bwo kwishura no kwishyurwa amafaranga, ndetse no mu buryo bwo kubungabunga amazi ngo atangirika cg agakoreshwa nabi; ari byo bivambo igihombo ku mpande zombi. RIVER TRADING LTD rero yo yarebye kure izana Mubazi nziza zikomeye, kandi ziri ku giciro buri wese yashobora. Erega burya iyo ukoresha amazi neza, abandi nabo babona ayo bakoresha, kuko igihe ufunze Robine amazi akomeza imbere mu rundi rusisiro.
AMAZI NI UBUZIMA.
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
Amakuru yifashishijwe yakuwe kuri murandasi (Google AI)