




Mu ndimi z'amahanga nk'icyongereza yitwa Magnetic Spirit Level, bikomoka kuri ariya mazi abamo imbere n'ibiyakoze. Ikaba ari igipimo cyagenewe gupima ubuhagarike nyabwo cg ubutambike nyabwo ugereranije n'ubutaka ikintu kiriho. Cyane cyane kugirango kitaba cg cyahengamira uruhande uru n'uru.
Burya abafundi kubera imirimo myinshi bakora kandi ivunanye, ni ngombwa by'umwihariko gutekereza no ku gikoresho kitavunanye.
Iyi mbaho y'amazi ifite na rukuruzi, izwiho kuba ari ngufi, kuko itarenza sentimeteroΒ 30 (30cm), ikaba kandi ikoze muri purasitiki (plastic) itaremereye kandi idafobagana. Ibi bigatuma byoroha kuyitwara, kuyibika ndetse no kuyikoresha.
EseΒ Imbaho y'amazi ifite rukuruzi ikoreshwa he?
Ubwubatsi bwifashisha ibyuma: Hari inyubako zimwe na zimwe zubakishwa imitambiko n'inkingi z'ibyuma. Aha rero iyi mbaho irakoreshwa.
Kubaka ibikwa by'ibyuma ku mazu: Imbaho y'amazi ifite rukuruzi, irakoreshwa cyane mu kwemeza neza ubuhagarike nyabwo, ubutambike ndetse na dogere 45ΒΊ. Ibi bigatuma haba icyizere ko igikwa kitahirima, kandi gifashe ku nzu neza.
Kwikorera ubukorikori buto buto iwawe: Nk'igihe umuntu ashaka kwimanikira ikadere y'amafoto (Picture frame) ndetse n'ibindi bintu ku nkuta bikoze mu byuma.
Imirimo y'abakoresha ibyuma: Ba kanyamigezi mu gihe bateranya cg bashyira amatiyo mu miyoboro, Abasudira inzugi n'amadirishya ndetse n'ibisenge by'amazu, n'abandi bose bakoresha ibikoze mu byuma.
Inyungu mu gukoresha Imbaho y'amazi ifite rukuruzi.
Ese imbaho y'amazi ifite rukuruzi ikoreshwa gute?
Umwanzuro
Usibye abafundi babigize umwuga, cyane cyane abubaka amazu tubamo; imbaho y'amazi ntigenewe bo gusa, n'undi wese yayikenera aho bigaragara ko mu buzima bwa buri munsi, yakenerwa mu kugirango ibintu bibe biteretse neza, biringaniye kandi bitekanye. RIVER TRADING LTD ihora ishakashaka icyatuma mu ngo zacu, mu buzima bwa buri munsi, buri kimwe kimeze neza, kandi umutekano wa buri bintu n'abantu ukaba wizewe. Nimutekereze inzu yahengamye, Firigo ihangamye, Ibintu bimanitse ku nkuta biberamye, n'ibindi umuntu atarondora. Impanuka bishobora guteza hatabayeho gukoresha imbaho z'amazi. AKARUSHO rero k'izi mbaho z'amazi ziboneka muri RIVERΒ TRADING LTDΒ ni uko ziri ku biciro byoroheye buri wese kandi zikagira ubwoko bwinshi butandukanye tuzagenda tugarukaho.
Inkuru ya Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD.