Amakoti y'imvura mbere na mbere yambarwa n'abashaka kwikingira imvura, no kwirinda gutota cg gutoha. Usibye rero kwirinda ibi tuvuze, uyambaye ahitamo n'uburyo ikote ry'imvura ryaba rimeze, uko ridoze bijyanye n'imyambarire ahitamo, agahitamo iriberanye nanone n'ibyifuzo bye.
Ikote ry'imvura rikoze rite?
Iki ni ikibazo benshi bakwibaza, ariko mu kubamara amatsiko; amakote y'imvura kenshi aba akoze mu binyabutabire birwanya ko amazi ahita gusa amazina y'ibyo binyabutabire nta kinyarwanda afite ariko twavuga nka (Polyester,Nylon,Pvc, PU na Gore-Tex). Ni ukuvuga ko uruhu rwayo ruba rutemerera amazi kurucengeramo. Mbese amazi cg imvura iguyeho, ihita inyerera ntiyinjire.
Impamvu 5 mu myambaro utunze hataburamo ikote ry'imvura.
- Mu gihe cy'imvura kuba wumutse imbere ndetse n'inyuma.Β
Nk'uko twabivuze haruguru, ikote ry'imvura rikoze mu binyabutabire bidaha urwaho amazi ngo yinjiremo, ahubwo ahita ashoka amanuka, bityo ntabe yatosa umuntu uryambaye. Imyenda yambaye ikomeza kumera neza. Abafite imisatsi uko yaba iteye bituma itivanga n'amazi, cg ngo yangirike cyane cyane iy'abategarugori. Hari amakote atandukanye yagenewe umuntu ufite imisatsi myinshi cg se ushaka no kwikingira imvura yo mu maso.
- Ikote rishobora kurinda ivumbi n'umuyaga mwinshi.Β
Indi mpamvu ifatika yo gutunga ikote ry'imvura ni uko ririnda n'umuyaga burya. Bimwe mu bikoze cg bidodanwe naryo, habamo n'utudodo duto dutuma rishobora kurinda umuyaga n'ivumbi, kwinjira ngo bikugirire nabi. Abatuye ahantu haba ivumbi n'umuyaga mwinshi bo barahita babyumva vuba. Urugero uri kuri moto n'ubwo imvura yaba itagwa ariko ugenda mu ivumbi, iyo wambaye ikote ry'imvura ugera aho ujya warikuramo ugasanga imyenda yawe ikiri myiza. Ikindi kurihanagura ntibigore.
- Ikote ry'imvura ntiritoranya ibihe.Β
Mu bihe byose by'umwaka, ushobora kwambara ikote ry'imvura. Ku bantu baba ahantu haba imvura nyinshi birumvikana, ariko n'abantu baba ahantu hakonja cyane, buriya ikote ry'imvura rishobora kwambarwa hagati y'imyenda kugirango ubushyuhe bw'imbere mu mubiri budasohoka. Iki kintu ntabwo benshi mwari mukizi.Β
Mu gihe kandi usohotse ugiye mu kazi ka guri gihe, biba byiza kuryitwaza. Urugero nk'abarobyi b'amafi, abasura za Pariki bashaka kureba inyamaswa n'indi mirimo ikorerwa mu murima, mu buhinzi butandukanye. Kuko aha hose imvura, umuyaga cg ivumbi byatungurana.
- Ikote ry'imvura rituma uzigama amafarangaΒ
Usibye kuba ridahenze ugereranije n'igihe uzarimarana, kuko ridata agaciro igihe cyose uritunze, ngo ryavuye kuri mode. Ariko no kuba kurimesa bidasaba ibintu byinshi nk'amasabune n'ipasi nabyo ni akarusho. Ikindi biroroshye kuribika aho ari ho hose warihashyira. Kuryambara ni uwo mwanya haba ku mubiri cg hejuru y'imyenda yose waba wambaye.
- Ikote ry'imvura rifite utugarurarumuri tukugaragaza mu ijoro.Β
Amakote y'imvura ya RIVERΒ TRADING LTD akoranye utugarurarumuri dutuma uyambaye agaragara nijoro cg mu kibunda igihe ibihe bimeze nabi. Ibi ni ingirakamaro mu gihe abantu ari urujya n'uruza mu mihanda n'amayira atandukanye, bambuka cg bagenda hafi y'umuhanda n'inzira nyabagendwa zose. Byorohereza rero abashoferi kubabona bikarinda impanuka ku mpande zombi.
Umwanzuro
Muri rusange ukurikije ibyavuzwe haruguru, ikote ry'imvura rirakenewe iwawe. Kuko ibyo ririnda, ibyo rifasha umuntu byose duhura nabyo buri munsi. RIVER TRADING LTD mu bunararibonye bwayo ihora ishaka ibisubizo ku byo abakiriya bifuza, bikomeye, biramba kandi bijyanye n'amikoro ya buri wese. Nyamuneka ntukabure ikote ry'imvura!.
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili