UTUNZE TURNEVISI, NTAGIRA IKIBAZO CY'IBIDAKORA NEZA

RIVER Screwdriver

Turunevisi ni igikoresho gikenerwa ahantu henshi cyane. uyikoresha aba ayifashe mu ntoki ze. Yagenewe gufungura no gufunga imisumari yabugenewe, ariyo mu ndimi z'amahanga twita amavisi "Vis / Screws".

Abakora ibya elegitoroniki, umuriro w'amashanyarazi, abubatsi, ababaji n'abandi bakenera iki gikoresho bose. Izi turunevisi rero ziba zitandukanye bitewe n'imisumari ziba zizafungura, cyane cyane uzabibonera ku mutwe wayo. Urugero hari amavisi afite akobo k'agasaraba n'andi afite akobo karambuye nk'akarongo.

Uburyo ikoramo.

  • Gukaza no gufatanya ibintu: Turunevisi ikoreshwa igihe hakenewe ko ikintu runaka gifatana n'ikindi, igihe gifatanijwe n'amavisi. Aha ufunga akaraga akurikiza aho inshinge z'isaha zigana, ni ukuvuga iburyo. Naho mu gufungura agaruka ibumoso.
  • Ibikoresho bya elegitoroniki: Turunevisi nanone zikoreshwa mu byuma by'amaradiyo, telephoni, amapasi n'ibindi. Iyo idahari akazi ntikakorwa.
  • Ububaji n'ubukorikori: Turunevisi ikenerwa n'abakora imyuga itandukanye cyane cyane ababaji, abakora ubukorikori n'abiga imyuga itandukanye.
  • Abasudira ibyuma: Turunevisi nanone ikoreshwa n'abakorana n'ibyuma kuko hari aho bakenera kubifatanya bakoresheje amavisi.
  • Gufungura ibikoresho: Turunevisi zikoreshwa mu gufungura Mudasobwa, telephone n'ibindi bintu bikenewe gukorwamo.
  • Imitako n'amasaha: Abakora ibijyanye n'imitako n'amasaha nabo bakenera Turunevisi ariko ntoya zabugenewe mu gufungura utuntu dutoya.

Turunevisi ikoreshwa ite?

  1. Guhitamo neza: Igihe ugiye gufungura ivisi iyo ariyo yose, banza witegereze umutwe wayo ko uza guhura n'uwa Turunevisi biza gukorana.
  2. Gutsindagirana ingufu: Mu gihe ugiye gufungura ivisi, tsindagira ugereranije n'imbaraga zikenewe kuri iyo visi. Hanyuma ubona gukaraga, yaba ufungura cg ufunga. Irinde ko Turunevisi iyoba cg inyerera kuko byatuma ivisi itakaza ubuziranenge cg ikangirika.
  3. Boneza neza: Aha ku bantu bafunga amavisi mu mbaho cg ibiti, ni byiza gukomeza kuboneza ivisi mu nzira yayo kugirango itangiza igiti cg urubaho.

Ese Turunevisi zifite amoko angahe?

Ntawarondora hano amoko yazo, kuko iyi nkuru yari igenewe gusa muri rusange icyo Turunevisi ari cyo. Gusa mu moko yazo twavuga ko hari indende, ingufi, n'udutoya cyane. Ikindi zigatandukanira ku mutwe wazo ahagaragaza ubwoko bw'ivisi yagenewe gufungura. Tuzabategurira inkuru yimbitse ku moko ya Turunevisi, ariko muri RIVER TRADING LTD, habamo Turunevisi z'ubwoko bwinshi, ndetse uroye bwose. Uwashaka yanyaruka kandi ga zirahendutse zikanakomera.

Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD