AKUMA GATERANYA AMATIYO YA PPR 🚰🚧👷🏾

PPR Welding machine, Akuma gateranya amatiyo

Nk'uko mu izina ry'aka kamashini mwabisomye, harimo ijambo guteranya, guhuza. Ibi rero wakwibaza uti bigenda bite? Akamashini gateranya PPR ubundi gakora gacometse ku muriro, kuko amatiyo ya pulastiki (PPR) aba agomba gushyushwa kugirango afatanishwe.

Abakora umwuga wo guteranya amatiyo y'amazi mu buryo bugezweho kandi bwa kinyamwuga barakifashisha. Igihe cyose bakeneye guteranya amatiyo aho bayakatiye, aho se bagiye kuyafunga n'ibindi.

Gakora gate?

Akuma iyo kamaze gucomekwa ku mashanyarazi, gakoresha ubushyuhe mu koroshya amatiyo, maze bigatuma afatana nta nkomyi, kandi agahura neza ku buryo nta mwanya wasigara, watuma habaho kuva kw'amazi cg ikindi kiyacamo.

Gakoreshwa he?

  • Imuhira: mu guteranya amatiyo y'amazi ashyushye n'akonje mu mazu yacu, mu bikoni no mu bwogero.
  • Amazu y'ubucuruzi: Mu nyubako ndende kandi ngari ahakenerwa, ijyanwa ry'amazi hose nko mu Biro, Hoteli n'ibitaro.
  • Inganda: mu nganda bakenera guhuza amatiyo ajyana ibisukika bitandukanye ndetse n'umwuka. Urugero nk'ibinyobwa, amazi, ibinyabutabire bitandukanye byose bikenera amatiyo.
  • Ingufu zishyushya n'imirasire y'izuba: aha naho hakenerwa amatiyo aterateranije, niyo mbamvu ari ngombwa ikoreshwa ry'akuma gateranya PPR.

Ikiza cyo gukoresha ubwoko bw'amatiyo ya PPR

  • Gukomera: ubu bwoko bw'amatiyo buzwiho kutagira umugese, no kuba butangirika hato na hato bitewe n'ibiyanyuramo.
  • Kudakangwa n'ubushyuhe bukabije: Aya matiyo nanone yihanganira ubushyuhe, ari byo bituma ashobora gukoreshwa n'ahantu hanyura amazi ashyushye ku kigero kiri hejuru.
  • Kuyubaka, kuyagonda no kuyateranya biroroha: Iyo ufite Akuma gateranya aya matiyo ya PPR, birafasha cyane mbese ni nk'aho kimwe gikenera ikindi.
  • Guhenduka: Amatiyo y'ubwoko bwa PPR, arahenduka ugereranije n'ubundi bwoko mu bijyanye no kubaka.

Video yereka uko Aka kuma gakoreshwa PPR.►Niba itagaragara ►Kanda hano