




Abakora mu busitani iki gikoresho bacyita imakasi, ubusanzwe utabonye amashusho yayo, wakeka ko ari imakasi nk'iy'abadozi b'imyenda. Nyamara biteye kimwe ahubwo bigatandukanira mu bunini n'uburemere, uburyo bikoreshwamo. Iyi makasi rero yo mu busitani, yageneze gukora imirimo yo gukata ibyatsi, ibiti n'amashami yabyo.
Ibyo yagenewe gukata mu buryo nyabwo ni amashamishami y'ibiti asumbana, ibyatsi bisumba ibindi ariko bibyibushye byagora kupakupa (coup-coup), imitwe y'udushami tw'ibihuru cg indabo byasubye ibindi mu gihe cyo kugegena urugo n'ibindi bisa nk'ibi.
Ibikwiye kwitabwaho igihe ukoresha iyi makasi.
Ni byiza kwambara uturindantoki, cyane cyane mu kwirinda amabavu ku ntoki, cg ibiti byaba bifite amahwa. Ni byiza nanone kwambara amadarubindi arinda umwanda wajya mu maso cg se uduti duto duto twatarukiramo. Ibi bikoresho byose kandi wabibona muri RIVER TRADING LTD.
Inama ku bakora mu busitani
Ni byiza kumenya ibikoresho bitandukanye bikora mu busitani. Ubusitani kandi bubamo ibimera bitandukanye twavuga nk'indabo, ibyatsi birebire n'ibigufi, ibiti bigufi n'ibirebire, ibiti bigufi ariko bikura bikavamo ibihuru bibyibushye n'ibindi.
Kuba rero umunyabusitani, azi neza ibikoresho byagenewe akazi runaka ni ingirakamaro. Bituma igikoresho kitangirika, kuko kiba gikora icyo cyagenewe.
Muri RIVER TRADING LTD harimo ibikoresho bitandukanye bikora mu busitani no mu buhinzi, birahendutse, birakomeye kandi biraramba. Tuzagenda dukomeza kuvugurura inkuru zacu ku bijyanye n'ibikoresho kandi turizera ko bizabafasha.
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD