




Ubusanzwe urukero rugira igifashi umufundi afataho asunika ajyana imbere n'inyuma, kugirango abashe gukata cg gusatura imbaho n'ibiti. Ariko uru rwo rufite umwihariko wo ugira ishusho y'uruziga kandi rugakoreshwa n'imashini irukaraga.
Nta zina ryihariye mu Kinyarwanda ryahita riboneka, ariko uru Rukero rwikaraga rugizwe n'urukero ubwarwo rukoze mu ruziga, noneho rukaba rufashe ku mashini ifite moteri ikoreshwa n'amashanyarazi, ari nayo irukaraga cyane, bigatuma narwo rushobora gukata imbaho, ibiti, ibyuma n'ibintu bikoze muri plasitiki (Plastic).
Impamvu uru rukero rukenewe mu kazi ni izihe?
Impamvu ni nyinshi bitewe n'icyo umuntu akeneye, ariko reka twibande ku z'ingenzi:
Kwihutisha akazi: ubusanzwe gukatisha intoki biravuna kandi bitwara umwanya. Igisubizo rero ni ugukatisha uru rukezo cyane cyane igihe ufite byinshi byo gukata.
Kuruhura umuntu: gukoresha uru rukezo ntibivuna na mba kuko rukoresha amashanyarazi, ntiruremera, kandi rugafasha gukata ibintu byinshi mu gihe gito.
Kutangiza ibikoresho: iyo ukatisha uru rukero bituma utangiza ibikoresho. Imbaho cg ibyuma bikatwa neza nta bisigara byinshi bipfa ubusa. kuko rukata neza ku murongo.
Kuzana inyungu: Abafundi ndetse n'ababaji babigize umwuga, uru rukero ni igisubizo, kuko iyo rukoreshejwe byihutisha umurimo kandi ukaba unoze, bityo ibikoresho by'abakiriya bikabonekera igihe, bigatuma inyungu iboneka vuba.
Uru rukero rwikaraga rukoreshwa he?
Gukata, ibyuma n'ibiti: Ababaji benshi bakenera gukata ibiti n'ibyuma bitandukanye mu mubyimba kandi byinshi, bakenera gukoresha uru rukero kuko rubikora neza.
Gukata imbaho zitandukanye: ababaji nanone uru rukero rubafasha gukata imbaho, za MDF(emudiyefu) n'ibindi bikoresho bibaje, mu buryo bwihuse.
Guca imirongo igororotse mu mbaho: Ababaji nanone iyo bakeneye gukata imirongo cg imiferege igororotse mu rubaho, ndetse n'uburyo bwo guhuza urubaho n'urundi. uru rukero rurabatabara
Gukata inguni zigororotse: Ababigize umwuga, uru rukero hari uburyo barukoresha basoza ibyo bakase, bashyiramo inguni ndetse n'uburyo buberanye n'icyo bashaka gufatanya.
Gukora renire (Rainure): Ababigize umwuga iyo bakeneye gukora renire nabwo uru rukezo bararwifashisha.
Kubahiriza umutekano mu ikoreshwa ry'urukezo rwikaraga.
Kwambara imyenda y'umwuga: Mu gihe cyose uri gukoresha iyi mashini cg uru rukezo rwikaraga, ni ngombwa rwose kwambara amadarubindi arinda imyanda yo mu maso, uturindantoki turinda amabavu no gukomereka, uturindamatwi dufasha kwirinda urusaku rw'umurengera, ndetse n'agapfukamunwa n'amazuru birinda ivumbi ry'imbaho ryakwinjira mu bihaha.
Kwirinda imyenda irereta: Mu gihe ukoresha uru rukero, ni byinza kwirinda kwambara ibintu birereta, ku mubiri no mu ijosi, kugirango bitaba byafatwa n'iyi mashini yikaraga, maze uyikoresha agakomereka.
Irinde kwegerezaho intoki: igihe cyose urimo ukatisha iyi mashini, ugomba kwirinda kwegerezaho intoki n'ibiganza byawe.
Gukoresha igifashi: Mu gihe ukata ibintu ni byiza gukoresha ibintu bigufasha kuyobora cg gufatisha icyo ukata ikindi kintu, mu kwirinda impanuka.
Guhagarara neza: igihe cyose ukata ibintu, ni byiza ko uba uri mu ruhande rutatuma ugira ihuriro n'icyo ukata, kikaba cyakugwira.
Guhindura urukero rushaje: Ni byiza guhora ureba ko amenyo y'urukezo yashaje, kugirango uruhindure, kuko byateza imbanuka. Iyo rushaje ntirukata neza, rurasimbagurika, bikavamo no kwangiza icyo urimo ukata.
Mbere yo gutangira gukata, itondere ibi bikurikira:
Umwanzuro:
Iyi mashini cg urukero rwikaraga, ni nziza cyane, irakomeye iranahendutse, ariko ni imashini igomba gukoreshwa mu bwitonzi bwimbitse nk'uko byagiye bigarukwaho mu nkuru. RIVER TRADING LTD, ikunze gutekereza ibifasha umuntu wese mu kazi ke ka buri munsi, ariko kandi igashishikazwa no gutanga n'inama mu ikoreshwa ry'ibicuruzwa.
Mu gukoresha iyi mashini mu kazi ka buri munsi, ni byiza ko ibanza kwigwa neza uko ikoreshwa, mu gihe bwaba ari ubwa mbere. Ni byiza kubanza gusoma neza agatabo byazanye, mu rwego rwo kwirinda impanuka iyo ariyo yose.
REBA AMAFOTO AYEREKANA
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD