




Kizimyamoto zikoranye ifu, cg mu yandi magambo Kizimyamoto za ABC, zagenewe muri rusange kuzimya inkongi y'umuriro utandukanye. Aha umuriro utandukanye turi buwusobonure hepfo gato.
Izi Kizimyamoto nk'uko zikoranye ifu, bituma zigira ubushobozi bwo kohereza agafu gaseye cyane gapfukirana ikirimi cy'umuriro n'aho giturutse, bityo umwuka (Oxygene) ukabura noneho umuriro nawo ukazima.
Ubu bwoko bwa Kizimyamoto bukoreshwa ku nkongi z'umuriro z'ubwoko butatu ari bwo A (umuriro ukomoka ku bicanwa nk'ibiti n'inkwi), B (umuriro ukomoka ku bintu bishobora gushya by'amatembabuzi nka essance) na C (umuriro ukomoka ku myuka nka gazi). N'ubwo ari aha yagenewe ariko n'inkongi yaterwa n'amashanyarazi yakoreshwa.
Kizimyamoto ikoreshwa ite?
Igikwiye kwitabwaho mu ikoreshwa rya Kizimyamoto.
Inkongi z'umuriro wo mu bwoka bwa A (Ibintu bikomeye, cg umuriro ukomoka ku bicanwa nk'ibiti n'inkwi):
Boneza neza aho inkongi ituruka, mbese ku isoko y'ikirimi cy'umuriro neza, hanyuma uzunguzeho cyane umutwe w'umuheha cg umutwe wa Kizimyamoto.
Inkongi z'umuriro wo mu bwoka bwa B (Ibisukika, cg umuriro ukomoka ku bintu bishobora gushya by'amatembabuzi nka essance): Boneza ku nkomoko y'inkongi, ari nako ugenda uzunguza umuheha wa Kizimyamoto aho inkongi igenda ihungira kugeza uyicogoje.
Inkongi z'umuriro wo mu bwoka bwa C (Umwuka, cg se umuriro ukomoka ku myuka nka gazi):
Niba bishoboka ko wafunga aho gaze ituruka bikore, biba byateza impanuka, banza uzimye inkongi ariko cyane cyane ukurikira aho gazi yerekeza umuriro kenshi na kenshi ubwo ni hejuru. Ikirimi cy'umuriro cyamara kuzima ugahita ufunga gazi.
Uburyo bwo kwirinda:
Igihe cyose teganya aho wahungira umuriro uramutse wanze kuzima.
Ambara ibikoresho byabugenewe nk'agapfukamazuru n'umunwa😷, akarindantoki.🧤
Imyanda ya Kizimyamoto.
Witondere imyanda ikomoka ku ruvange rw'ifu n'ibyahiye biturutse ku kuzimya umuriro. Rimwe na rimwe bigorana kubihanagura. Ni byiza ko bikorwa kare bitaruma cyangwa ngo bimatire aho byatakaye.
Ahantu hafunganye:
Kizimyamoto zikoranye ifu, si byiza kuzikoresha ahantu hafunganye (mu mfunganwa) kubera ko, ifu nyinshi ishobora gutuma hatabona neza, kandi no guhumeka bikaba ikibazo. Kereka nta kindi cyo kwitabaza.
Umuriro wo mu gikoni:
Kizimyamoto zikoranye ifu si byiza kuzitabaza ku muriro wakomotse mu guteka.
Kurinda umutekano n'ubuzima byawe.