



Nk'uko mu izina ry'aka kamashini mwabisomye, harimo ijambo guteranya, guhuza. Ibi rero wakwibaza uti bigenda bite? Akamashini gateranya PPR ubundi gakora gacometse ku muriro, kuko amatiyo ya pulastiki (PPR) aba agomba gushyushwa kugirango afatanishwe.
Abakora umwuga wo guteranya amatiyo y'amazi mu buryo bugezweho kandi bwa kinyamwuga barakifashisha. Igihe cyose bakeneye guteranya amatiyo aho bayakatiye, aho se bagiye kuyafunga n'ibindi.
Gakora gate?
Kizimyamoto zikoranye ifu, cg mu yandi magambo Kizimyamoto za ABC, zagenewe muri rusange kuzimya inkongi y'umuriro utandukanye. Aha umuriro utandukanye turi buwusobonure hepfo gato.
Izi Kizimyamoto nk'uko zikoranye ifu, bituma zigira ubushobozi bwo kohereza agafu gaseye cyane gapfukirana ikirimi cy'umuriro n'aho giturutse, bityo umwuka (Oxygene) ukabura noneho umuriro nawo ukazima.
Amakoti y'imvura mbere na mbere yambarwa n'abashaka kwikingira imvura, no kwirinda gutota cg gutoha. Usibye rero kwirinda ibi tuvuze, uyambaye ahitamo n'uburyo ikote ry'imvura ryaba rimeze, uko ridoze bijyanye n'imyambarire ahitamo, agahitamo iriberanye nanone n'ibyifuzo bye.
Ikote ry'imvura rikoze rite?
Mu ndimi z'amahanga nk'icyongereza yitwa Magnetic Spirit Level, bikomoka kuri ariya mazi abamo imbere n'ibiyakoze. Ikaba ari igipimo cyagenewe gupima ubuhagarike nyabwo cg ubutambike nyabwo ugereranije n'ubutaka ikintu kiriho. Cyane cyane kugirango kitaba cg cyahengamira uruhande uru n'uru.
Burya abafundi kubera imirimo myinshi bakora kandi ivunanye, ni ngombwa by'umwihariko gutekereza no ku gikoresho kitavunanye.
Uyu mukandara kimwe n'indi imeze nkawo, wagenewe kwambarwa igihe umufundi cg undi wese uri ku murimo ariko yuriye hejuru, kugirango bimurinde kuba yahanuka, maze agakomereka cg akavunika, bikaba byanamuviramo urupfu. Ukoze ku buryo imishumi yawo ifata uburemere bw'umubiri w'umuntu, mu buryo butamubabaza kandi koko bukanamurinda igihe yaba ashatse guhanuka; maze ukarinda ibice by'ingenzi ku mubiri cyane cyane igice cyo haruguru, kirimo umutima, umwijima, ibihaha, impyiko n'ibindi. Mbese igihimba.